Igisobanuro cy’ijambo quarantaine ririmo gukoreshwa cyane
Ku isaha ya 23h59 z’ijoro, taliki ya 21 Werurwe 2020 nibwo Guverinoma y’ u Rwanda yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus ari ukuguma mu rugo kandi bigakurikizwa. Nyuma y’iminsi mike abantu batangira kuvuga ko bari muri quarantaine mu rurimi rw’igifaransa. Bikaba quarantine mu rurimi rw’icyongereza.
Ubumwe.com bwifashishije inkoranyamagambo y’igifaransa bureba igisobanuro cy’ijambo quarantaine busanga risobanura « Gushyira mu kato abantu, inyamaswa cyangwa ibimera mu gihe runaka, igihe hagaragaye indwara runaka yandura kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ryayo. Babikora bashyira abantu cyangwa ibintu ahantu runaka kugira ngo badahura bakanduzanya kugeza igihe iyo ndwara icitse ikagenda burundu. »
Quarantaine ni bumwe mu ngamba zo guhagarika ikwirakwizwa ry’icyorezo runaka cyandura, yaba mu karere runaka cyangwa ku Isi yose.
Kuvuga ngo kanaka yashyizwe muri quarantaine / quarantine bivuga guha umuntu akato ku mbaraga, kumutandukanya n’abandi mu gihe runaka.
Ijambo quarantaine ryatangiye gukoreshwa mu kinyejana cya 17 aho bashyiraga abantu mu kato cyangwa ibicuruzwa byabaga biturutse ahantu habonetse icyorezo, bakabashyira mu kato mu gihe cy’iminsi 40 ari naho hakomotse iri jambo quarantaine kuko hagaragaramo umubare 40.
Ndetse ngo mu gihe byabaga ari ibicuruzwa bije mu bwato, ubwato babushyiraga ku nkombe, bagashyiraho ibendera ryihariye ryerekana ko buri mu kato kugira ngo n’abandi basare ntibabwegera, bukahamara iminsi 40.
Iri jambo nubwo ririmo gukoreshwa n’abantu batandukanye ku Isi, ntawe uzi igihe icyi cyorezo kizarangira kuko gishobora kurangira mbere y’iminsi 40 cyangwa kigakomeza nyuma y’iminsi 40. Si u Rwanda gusa rwasabye abaturage kuguma mu rugo, ahubwo n’ibindi bihugu bitandukanye ku Isi byasabye abaturage babo kuguma mu rugo hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus cyahawe izina rya COVID-19.