Paris: Ubushinjacyaha bwasabiye Dr Rwamucyo gufungwa imyaka 30

Mu gihe urubanza rwa Dr Eugene Rwamucyo uriho uburanishwa n’urukiko rwa Rubanda i Paris mu Bufaransa rusatira umusozo, ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bwamusabiye gufungwa imyaka 30 kandi agahamwa n’ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu. 

Dr Eugene Rwamucyo yatangiye kuburana taliki ya 9 Kamena 2026, urubanza ruzapfundikirwa taliki ya 17 Kamena2026.Kuri uyu wa 15 Kamena nibwo ubushinjacyaha bwasabye urukiko kumuhamya ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare. Ibi babishingira ku bikorwa bigaragaza uruhare runini yagize muri jenoside yakorewe abatutsi.

Umushinjacyaha Aude Duret yagaragarije urukiko ko Dr. Rwamucyo ari umwe mu bahanga bakoreye Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside, kandi ko yari asobanukiwe neza ibyo yakoraga. Ibi byashingiwe ku kuba Rwamucyo ari umwe mu bahanga bitabiriye inama yabaye tariki ya 14 Gicurasi 1994 yari igamije gushishikariza abahanga kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, Rwamucyo akaba ashinjwa kuba yarayivugiyemo ijambo rishyigikira ubwicanyi. Iyi nama yari yatumijwe na Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe, ikaba yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Yakomeje agaragariza urukiko ko ari ibimenyetso byatanzwe mu rubanza rw’ubujurire n’ubuhamya bwatanzwe byose bigaragaza uburyo Dr. Rwamucyo yari mu ihuriro ry’abarwaniriraga Leta, akaba mu ishyaka CDR ry’abahezanguni kandi ko yavugaga amagambo yibasira Abatutsi. Uyu mushinjacyaha yagaragaje ko Dr. Rwamucyo yayoboye ibikorwa byo gushyingura Abatutsi barenga ibihumbi 214 i Butare, kandi ko mu bashyinguwe harimo n’abakiri bazima; ibyo bikaba byarashimangiwe n’abatangabuhamya.

Ku ruhande rw’abunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, Me Clothilde Hazard, yavuze ko Dr Eugene Rwamucyo yashyinguye imibiri y’abatutsi mu buryo butiyubashye. Ibi Me Clothilde yabivuze taliki 13 Nyakanga 2026.

Yagize ati “Icyagaragaye mu rubanza ni uko yagaragaje aho gucukura, imibiri ishyirwamo mu buryo bubonetse bwose, imva ntizashyizweho byibura umusaraba, nta gushyingura kwabayeho umuntu yavuga ko kwishyubashye, yewe n’uyu munsi izi mva ziracyaboneka.” Ubushinjacyaha bwavuze ko ibikorwa byo gushyingura imibiri y’abatutsi yabikoze agamije guhisha ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi.

Ku rundi ruhande, Me Alice Zarka yagaragaje ko ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi bikigaragara avuga ko urwitwazo rw’isuku n’isukura ku ruhande rwa Rwamucyo rutumvikana ku bahohotewe.”

Ati “Ubu turi kubona ibyobo, turi kubona ibimenyetso bya Jenoside. Ibyabaye muri Jenoside biracyagaragara. Ibimenyetso biracyatahurwa. Niyo mpamvu kudukinga mu maso ikibazo cy’isuku n’isukura agamije guhisha icyaha n’uruhare rwe mu kuyobora ubwicanyi bwarimbuye imbaga, ari ikintu kidashobora kumvikana na gato ku bahohotewe.”
Dr Eugene Rwamucyo yireguye avuga ko atigeze ahisha imibiri y’abatutsi kandi ko bitari gushoboka guhisha ubwicanyi bwamaze ibyumweru byinshi bwagaragarira bose.

Ubu urukiko rwa Rubanda rutegereje kumva ubusabe bwa Dr Eugene Rwamucyo hamwe n’abanyamategeko be, nyuma rukazafata umwanzururo uzamenyekana taliki 17 Kamena 2026. Mu 2024 Dr Eugène Rwamucyo yari yahamijwe ubufatanyacyaha muri jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu, ahanishwa gufungwa imyaka 27.

Clementine NYIRANGARUYE

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 − 7 =