Umugore, inkingi ya mwamba mu muryango nyarwanda

Bamwe mu bizihije umunsi mpuzamahanga w'umugore mu karere ka Rwamagana, bakanerekana ibyo bamaze kugeraho bishingiye ku buhinzi

Ku munsi mpuzamahanga w’abagore wizihirijwe mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Nyakariro, abagore berekanye ibyo bamaze kugeraho hanaremerwa abandi mu rwego rwo kubaka ubushobozi mu miryango yabo. Ubuyobozi bw’aka karere bwavuze ko umugore ari umuntu ufite agaciro mu muryango nyarwanda.

Bimwe mubyo bamuritse bagezeho harimo ibikapu bitandukanye, ibitambaro by’ameza, sous plat zo gushyiraho amasahane, imipira yo kwifubika, imitako n’ibikomoka ku buhinzi.

Uretse kuba abagore baramuritse ibyo bakora bibafasha mu iterambere ry’imiryango yabo, hari abaremewe. Musabyimana Agnes wo mu kagari ka Gatare ni umwe mubaremewe, yahawe amafaranga y’u Rwanda 100.000, avuga ko azayakoresha mu buhinzi bw’ibinyomoro bityo bikazamuza mu iterambere.

Mukeshimana Eugenie nawe yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana yavuze ko aya mafaranga azayashora mu bucuruzi bw’ibitoki by’imineke, yizera ko amafaranga azajya abonamo azamufasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umuryango we.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjabu yabwiye abitabiriye ibirori ko imyaka 25 ishize umugore afite ijambo, agaciro, ari umuntu ukomeye mu muryango mugari nyarwanda. Akaba ari mu nzego zose zaba iz’umutekano, izifata ibyemezo, iziterambere kandi ahagaze neza. Yanavuze ko ko inshingano zabo bazikora neza, rimwe na rimwe bakanarusha na basaza babo. Asobanura insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti “Umugore ku Ruhembe mu Iterambere”, yavuze ko icyo bivuze ari ukuba imbere ntiwemere gusigara inyuma mu bikorwa byiza by’iterambere, by’umwihariko umugore akumva ko umuganda we ukenewe mu kubaka u Rwanda.

Uyu muyobozi agaruka ku nzitizi umugore agihura nazo, nk’ubukene mu miryango, amakimbirane hagati y’abashakanye, abana basambanywa bagaterwa inda, ubujiji, kutamenya gusoma no kwandika. Yemeza ko inzego zose zifatanije izi nzitizi zavaho.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore washimangiwe n’ububyutse bw’abagore mu myaka ya za 70, wemezwa n’Umuryango w’Abibumbye (Nations Unies) mu mwaka wi 1977 ugamije kureba uburyo abagore babayeho ku isi no kurwanya  ubusumbane hagati y’umugabo n’umugore.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 × 21 =