GS Masaka: Club ishinzwe kurwanya ihohoterwa ifasha abanyeshuri kurikumira
Groupe Scolaire Masaka. Ifoto: The Bridge
Muri iki kigo hagiye hagaragara abanyeshuri basambanyijwe baza, bava ku ishuri n’abantu bo hanze, hashingwa club ishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho abanyeshuri bahabwa ubumenyi ku bijyanye n’ihohoterwa n’uburyo baryirinda.
Groupe scolaire Masaka irimo abanyeshyuri 2030, harimo ishuri ry’inshuke, primaire na secondaire ; bose bakaba biga bataha. Mu nzira iyo baza cyangwa bava ku ishuri hari abasambanijwe n’abafashwe ku ngufu.
Murenzi Diedonne ni umuyobozi wungurije ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri n’abarimu muri GS Masaka, avuga ko iyi club ishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yatangiye mu mpera za 2023 gusa ngo na mbere yari ihari iriko ifatanjije no kurwanya ibyaha, biratandukanwa.
Murenzi avuga ko iyo hagize ugira ikibazo babimenyeshwa binyuze muri iyi club cyangwa n’ugize ukibazo ku giti cye. Ngo yaba muri iyi club no ku ishuri muri rusange hatangwa ibiganiro ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Umuhire Gloria, ni umunyeshuri muri Groupe Scolaire Masaka akaba umuyobozi wungirije muri Club ishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, avuga ko hano hanze haba ibibazo cyangwa ibirego byinshi by’abantu bahohotewe mu buryo bwose, gusambanyanwa no gufatwa ku ngufi.
Umuhire avuga ko iri hohoterwa rigira ingaruka zikomeye ku banyeshuri. Aho yagize ati « nko guta ishuri, level (igipimo) y’ubumenyi ikagabanuka kuko uwarikorewe aba atekereza ibibazo byo hanze rimwe na rimwe akagira agahinda gakabije. Iyi club idufasha kubona amakuru y’ingenzi kandi yuzuye».
Muri iyi club, Umuhire avuga ko ibirego bakira ari ugutotezanya hagati y’abanyeshuri no kubwirana amagambo mabi, gusa ngo byamaze kugabanuka buri wese amaze kumenya agaciro ka mugenzi we. Ikibahangayikishije ngo ni ihohohoterwa abanyeshuri bahura naryo hanze y’ikigo ariko ngo nabyo byamaze kugabanuka. Ati « ku ruhande rumwe hari abarasambanywa nta kintu bashukishijwe, hakaba hari n’abashukishwa ibintu. Tubagira inama yo kutajya ahantu hatari umutekano tukabaganiriza ku buzima bw’imyororokere, gutanga amakuru yo hirya kuri bagenzi babo bikadufasha gukumira ko bahohoterwa ».

Isaac Niyobuhungiro ni umuyobozi w’iyi club irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yiga mu mwaka wa Gatandatu mu mashuri yisumbuye, avuga ko bakusanya amakuru y’abanyeshuri cyangwa se bakifashisha ibimenyetso babona hanze mu gukumira ihohoterwa. Yatanze urugero agira ati « ugahura n’umu sugar dady cyangwa umu sugar mamy akakubwira ati reka nguhe fone cyangwa amafaranga unkorere ibingibi. Ukabyirinda ».
GS Masaka: Hari abanyeshuri biga bataha basambanyijwe n’abantu bo hanze
Uwantege Stéphanie, ni umwalimu muri Groupe Scolaire Masaka, amaze imyaka irenga 20 yigisha kuri iki kigo, muri iki gihe ahamaze yabonye abana b’banyeshuri bahohotewe. Yagize ati « ihohoterwa rya mbere nabonye ni iry’umwana wigaga muwa mbere primaire, umuntu yaramusambanije amushukishije imyembe, hano hari hakiri icyaro, hari ibiti byinshi, umugabo aramubwira ngo ngwino ngucire imyembe ahita amusambanya. Umwana akinjira duhita tubona ko hari icyamuhindutseho, tumuganirije ahita abitubwira twitabaza ubuyobozi, buramufasha nawa mugabo baramufata baramufunga ».

Murenzi Diedonne nawe umaze imyaka 10 akora muri iki kigo. Yagize ati « mu myaka ibiri ishize nagize case y’akana basambanije kaje ku ishuri kiga muri P3, kanatugezeho ibimenyetso bigihari tumujyana kuri Isange One Stop Center ya Masaka baragafasha, Police na RIB bakomeza gushakisha uwo muntu gusa yari imbobo byaragoranye kumufata ariko nyuma baje kumubona, umubyeyi yarabikurikiranye ».
Aba banyeshuri nabo ntibajywa kure y’abarezi
Umuhire Gloria yagize ati “ugasanga umwana w’imyaka 12, 13 asambanijwe n’umugabo mukuru. Icyo tubafasha hari ikigo kitwa Isange One Stop Center tubagira inama yo kujyayo ndetse no kwirinda ibintu by’ibishuko bijya bikurura ihohoterwa”.
Mugenzi we Isaac Niyobuhungiro yagize ati “hari abata ishuri bitewe nuko batwise imburagihe. Hari igihe uba wariganaga n’umuntu ejo mugahura afite umwana, hari abadasubira mu ishuri ariko hari ibimenyetso bibanza kugaragara. Urugero nko gutwara inda, ntago umuntu yagusanga iwanyu ngo ayigutere araguhamagara ukamusanga. Muri club tubashishikariza kutubwira ihohoterwa bahuye naryo. Natwe tukabigeza ku bayobozi”. Issac, avuga ko bafite imfashanyigisho byarushaho gutanga umusaruro mu kwigisha ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ihirwe Nice Rosine ni umubyeyi afite umwana wiga muwa Gatandatu w’amashuri abanza avuga ko umubyeyi afite uruhare runini rwo kurinda abana be ihohoterwa iryariryo ryose, umuganiriza umunsi ku munsi ndetse ukamugira inshuti kurusha abandi bose. Aragira ati «umwana ashobora guhura n’umuntu akamushukisha bombo, amafaranga se, umuntu umukanga akamubwira ati ni udakora ibi nzakugirira nabi rero njye mubwira ko ibyo byose ari ibikangisho byo kugira ngo atagira icyo abwira umubyeyi we. mubwira ko igihe ahuye nicyo kibazo agomba kuza akakimbwira nk’umubyeyi we ».
Akomeza agira ati « ndi mama we ariko ndi n’incuti ye. Namugize incuti yanjye kugira ngo abashe kunyisanzuraho, nkagira igitsure ariko kandi nkaba incuti ye ya hafi. Tukaganira, ashobora kunyaka ikintu ntakibona akavuga ngo hari umuntu wakinyemereye, kuba ntakimuhaye ntibivuze ko agomba kukibona mu buryo butari bwiza, simba nakimwimye kuko mwanga nuko ako kanya ubwo bushobozi ntabufite ariko ubushobozi bwaboneka nkazakimuha butanaboneka ntagishakire ahandi ».

Lydia Mitali ushinzwe guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa n’ubuvugizi muri Young Women’s Christian Asssociation (YWCA), avuga ko bitashoboka kugenda na buri munyeshuri kugera aho atuye, akaba ariyo mpamvu hagiyeho aya ma club afasha abanyeshuri gusobanukirwa, bakigishwa uburenganzira bwabo, kumenya amayeri y’abashaka kubahohotera n’ubuzima bw’imyororokere. Yagize ati “mbere barahohoterwaga bagaceceka, ukazamubona atwite ntashobore no kukubwira uwamuhohoteye. Bigishwa uburenganzira bwabo n’amayeri ababahohotera bakoresha”.
Akomeza agira ati “ntiwamenya ko umwana ujya ku ishuri aribure n’ihohoterwa ritandukanye ariko icyo twabanje gukora nuko abana bagomba kubanza kugira ubumenyi kuko umuntu yarazaga akigira mwiza akavuga ngo nje kugufasha nguhe ikayi, amavuta ntayo ufite umwana akagira ngo n’impuhwe kumbe yarafite mission yo kumwonona”. Lydia avuga ko izi club n’abarimu bafasha abanyeshuri mu kumenya amakuru ku buzima bw’imyororokere ndetse abarimu bagakanguka bakaba ijisho ryabo.
Mu gihe imfashanyigisho zitaraboneka, Lydia Mitali avuga ko abanyeshuri bari mu myaka itandukanye, bisaba ko bareba muzindi nyandiko zisanzwe zihari kuko ikintu umuntu atanga mu ishuri atari ikintu atanga uko yiboneye. Ngo bisaba ko REB, MINEDUC n’abandi babanza bakabyemeza. Ariko ngo mu gihe bitarakunda babwiye abarimu naya ma clubs kubafasha, mu guhanahana ibitekerezo, uko bagomba kwihararaho, uwashoboye gutanga amakuru ku gihe akabwira abandi uko byagenze.

Minisiteri y’Uburezi isaba abanyeshuri kugira amakenga ku muntu wese
Ku banyeshyuri bahohoterwa baza ku ishuri ndetse banataha, Minisiteri y’Uburezi ibagira inama muri aya magambo.
Akenshi abahohoterwa bakangurirwa kugana inzego zishinzwe kubarenganura nka Isange One Stop Center kandi bakabikora vuba byihuse ibimenyetso bitarasibangana kugira ngo uwabahohoteye ahanwe kandi n’uwahohotewe ahabwe ibiganiro by’isanamutima kugira ngo bitamuviramo igikomere azabana igihe cyose.
Ikindi ni uko abana batozwa uburyo bwo kubasha kuvuga ko bahohotewe hakurwaho umuco mubi wo guceceka cyangwa gutinya kuvuga ibyamubayeho. Ibyo byose bikorwa hifashishijwe gender clubs ndetse n’ubundi buryo butandukanye harimo ubutumwa butangwa mu gitondo kuri Morning Assemble ndetse n’ubundi buryo buri shuri rihitamo.
Abanyeshuri banigishwa uburyo bwo guhitamo inshuti nziza bakabasha gutandukanya uje abagana agamije kubahohotera n’undi waba ari inshuti nzima.
Ababyeyi nabo batozwa kuba inshuti mu buryo bwimbitse n’abana babo kugira ngo nihagira uzamuganiriza agamije kumuhohotera azabibwire ububyeyi bityo icyo cyaha gikumirwe bitararenga inkombe. Ababyeyi kandi banashishikarizwa kuganiriza abana babo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko hakozwe inyandiko yigisha abanyeshuri bo mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye ubuzima bw’imyororokere (Comprehensive Sexuality Education Toolkit for Secondary Schools) ndetse ngo harimo no kunozwa igenewe amashuri abanza (Comprehensive Sexuality Education Toolkit for Primary Schoosl) akaba ari inyandiko yigisha abana bose uburyo bakwitwara mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi ndetse no kumenya guhangana n’ibishuko aho batuzwa kuvuga OYA kandi bakayigumaho (Being assertive).

Ubushakatsatsi bwakozwe n’Umuryango Never Again Rwanda, Young Women’s Christian Asssociation (YWCA) na Swiss Agency for Development and Cooperation (SDC); 2023 ku ihohotera rikorewa abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu turere twa Kicukiro na Bugesera, bwagaragaje ko abanyeshuri bahohoterwa mu kigo ndetse no hanze cyaho. Abahohotewe bangana na 45 %. Muri aba abahohotewe 53 % ni abakobwa. Yaba abakobwa ndetse n’abahungu, ababwiwe amagambo mabi no kwibasirwa ni 31.5 %, abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni 24 %, abahawe ibihano bibabaza umubiri ni 43%, abataye ishuri kubera ihohohterwa ni 22 %, abatwaye inda zitateganijwe ndetse bagashaka imburagihe ni 12 %, abatanze ikirego ni 8% , mu gihe 62 % batigeze batanga ikirego, abahohoteye ababyeshuri hari abanyeshuri bagenzi babo, abarimu na bamwe mu bashinzwe imirimo itandukanye mu mashuri bangana na 64 %.
