Ubugeni n’ubukorikori kimwe mu bisigasira umuco bikazamura n’iterambere

Uwibona Jeanne Sheila umunyabugeni n'ubukorikori

Uwibona Jeanne Sheila ni umubyeyi w’abana 2, yize Amategeko muri Kaminuza, akomeza yiga master muri Gestion des Conflits et Paix (Ihosha Amakimbirane no Gusigasira Amahoro). Nubwo yize ibi,  mu mwaka 2016 yatangiye gukora umwuga w’ubukorikori n’ubugeni.

Aganira n’umunyamakuru wa thebridge.rw yamubajije impamvu atakomeje gukora ibyo yize, amusubiza ko kwiga bifasha gufunguka mu mutwe bigatuma utekereza kure ndetse abazagukomokaho ukabasha no kubigisha kuko uba ujijutse.

Ikindi ngo uyu mwuga yawukomoye kuri nyirakuru ubyara mama we ndetse ngo no mu bisekuruza bye bakoze uyu mwuga kandi urabatunga, akaba ariyo mpamvu awukunda. Sheila anavuga ko akunda imitako by’umwihariko ibijyanye n’umuco gakondo kandi ko afite n’umuco wo guhanga udushya.

Ibikorwa by’ubugeni Sheila akora hamwe n’abo yigisha

Ibi bikaba byaramuhaye imbaraga zo kubyigisha abandi by’umwihariko abafite ubumuga n’abana b’abakobwa babyariye iwabo. Aho abigisha ibijyanye n’ubukorikori bakabasha kwiteza imbere no kuva mu bwigunge. Akorana n’abafite ubumuga bagera kuri 20, n’abakowa babyariye iwabo 26.  Afite na galerie ifasha abana bafite impano yo gushushanya yitwa Intore Arts Galerie.

Intego ye akaba ari ukuzamura impano z’abana zipfukiranwa kandi zabafasha mu iterambere. Icyifuzo cye akaba ari ukuzashinga ishuli mpuzamahanga ryazagirira akamaro abashaka kuminuza mu bukorikori.

Imitako kimwe mu bisigasira umuco nyarwanda

Si ibi gusa kuko afite entreprise yitwa Women Farmers aho akora n’amakoperative y’abahinzi b’abagore bahinga imboga n’imbuto   ndetse hakazamo n’umurimo w’ubuvumvu.

Kuri ubu afite imitiba 100 ya kinyarwanda yemeza ko ari mike cyane kuko bakuramo ubuki budahagije. Umutiba umwe ukaba uvamo ibilo 5  ugasarurwa inshuro 3 mu mwaka.

Mu buki Sheila agira harimo ubuki buvanze na sezame, ubuki buvanze na tangawizi, ubuki buvanze na sinamoni ndetse n’ubuki ukwabwo. Sheila asobanura ko Impamvu yagiye abuvanga n’ibindi ari uko yakoze  ubushakashatsi kuri internet agasanga bifitiye umubiri w’umuntu akamaro mu kumurinda indwara ndetse no gukiza zimwe mu ndwara.

Imitiba gakondo, Sheila akoresha mu kubona ubuki

Nubwo bakora ibi baracyafite inzitizi

Sheila avuga ko ubuki bukenewe cyane haba mu Rwanda ndetse no ku isoko mpuzamahanga ariko ngo aho kororera inzuki ni hato cyane ku buryo badahaza isoko hakaba n’ikibazo cyo guhora bimura abavumvu. Yemeza ko babonye aho kororera hanini kandi heza abakenera ubuki batazongera kububura. Ndetse bukaba bwajya  no ku giciro cyo hasi.

Indi mbogamizi agaragaza ni ukuba igishoro kidahagije ku buryo yanagura imitiba ya kijyambere yongera umusaruro. Ndetse akaba yakwagura n’ibyo akora, akanigisha abantu benshi babikeneye.

Ibi nabyo nibikorwa na Intore Galerie, abanyamahanga bakagenda babyigana

Sheila aranagaragaza indi nzitizi agira ati “ikindi tubona nk’imbogamizi nuko abanyamahanga bakomeza kwinjirira ino segiteri bigana ibikorwa byacu bya gakondo bakabigurisha benewabo bityo bigatuma ibyakozwe n’abanyarwanda bitagurwa, twe kukaba  tubuze isoko ryo mu gihugu no kubanyamahanga. Ibi bigatuma  amafaranga asubira iwabo aho kugirango agume mu gihugu.

Akomeza avuga ko umuco gakondo ari uwacu tugomba kuwusigasira tukawuraga abana bacu aho kuwuraga abanyamahanga.

Inshingano za Women Farmers entreprise ya Sheila

Inama  Sheila aha ababyeyi

Asaba ababyeyi gukura amaboko mu mifuka kuko umuntu wese afite impano runaka akaba yayitangiriraho bidasabye igishoro gihambaye kuko umuntu agenda yaguka. Ikindi akangurira ababyeyi ni ukwibumbira mu mashyirahamwe bagahuza imbaraga, ubumenyi n’ibitekerezo kandi bakirinda ababaca intege.

Mu rugo rwa Sheila harangwa n’umuco gakondo

Guhera 2016 bimwe mu bikorwa yabikoreraga mu murenge wa Kacyiru ariko kuri ubu agiye kubyimurira i Kanombe mu mujyi wa Kigali.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 − 7 =