Abahinzi b’icyayi bahawe telefone zizabafasha gutanga amakuru byihuse
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Connect Rwanda, Rwanda Mountain Tea yahaye abahinzi b’icyayi b’abafatanyabikorwa telefone 1344 bo mu Ntara y’Uburengerazuba ahari inganda ziri mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Nyamasheke no mu Ntara y’ Amajyepfo ahari inganda mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru. Izi telefone zikazabafasha mu guhembwa byihuse no gutanga amakuru ku gihe.
Alain Kabeja, Umuyobozi mukuru wa Rwanda Mountain Tea, avuga ko kuva iki gikorwa cyatangizwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kubufatanye na MTN Rwanda nabo bahise bagira intego yo gutanga telefone muri gahunda ya Connect Rwanda aho batanze telefone 1344 ku bahinzi bibumbiye mu nganda 7.
Akomeza avuga ko izi telefone zifite akarusho kuko zifite ikoranabuhanga rigezweho, zikoresha murandasi ari nabyo ngo bizatuma babona amakuru menshi yihuse kandi mu gihe gito, ati” ubundi abahinzi b’icyayi bagira akazi kenshi, twajyaga tugira umurongo munini w’abajya gufata amafaranga bakamara iminsi 2 cyangwa 3 ariko ubu tuzakorana na MTN ku buryo umuhinzi azajya abona ko yahembwe kuri mobile money yibereye mu murima nta mubyizi yishe akaza kubikuza avuye mu kazi ku muntu uhagarariye MTN mu gace atuyemo ndetse bikazanamufasha no gukorana n’ibigo by’imari.”
Mu bakozi barenga ibihumbi 20 barimo abakora bahembwa ku munsi ( Nyakabyizi) n’abakora ku buryo buhoraho bahisemo 1344 bakurikije ubwitabire mu kazi n’ukuntu batanga umusaruro ugaragara.
Sebera Eddy, umuyobozi mukuru wa Maraphone, avuga ko iki gikorwa cyatangiye mu Ukuboza 2019, kigatangizwa n’umukuru w’Igihugu na MTN Rwanda kubufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho. Nabo bakaba bitabiriye iki gikorwa.
Akomeza avuga ko kuba Rwanda Mountain Tea itanze izi telefone bizafasha abazihawe kwihutisha gahunda ya Leta yo kuzamura serivise z’ikoranabuhanga, ati” kugeza ubu hamaze gutangwa telefone zigera ku bihumbi 44 ari nako zigenda ziyongera. Izemewe gutangwa muri gahunda ya Connect Rwanda zigera ku bihumbi 2, bakaba bakomeje kuzitanga”.
Uruhare rwa Maraphone muri gahunda ya connect Rwanda ni uko ngo bagabanije igiciro ku muntu uguze telefone muri iyi gahunda aho ku isoko igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 120, ariko ngo bakaba baragabanyijeho ibihumbi 20, ikaba itangirwa ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 nabo bakagira uruhare rwo kongeraho ibihumbi 20.
Connect Rwanda Challenge, ni ubukangurambaga aho umuntu cyangwa ikigo bishyiriraho intego ku bushake yo guha telefone zigezweho abatazifite mu Rwanda.