Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gasabo biyemeje gukemura ikibazo cy’ubwiherero n’ubwisungane mu kwivuza

Komite Nyobozi y'Akarere ka Gasabo

Iyi nama nyunguranabitekerezo yibanze mu kureba ibikorwa bigenewe abaturage b’akarere ka Gasabo bigomba kwihutirwa, aho akarere gafite intego yo kwibanda ku iterambere ry’umuturage nk’uko byakunze kugarukwaho mu biganiro byatanzwe.

Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (Joint Action District Forum, JADF) ry’Akarere ka Gasabo , Mutsindashyaka André, yavuze ko ikihutirwa bagiye gukora nka komite shya bagahuza imbaraga, bakaganira bakabasha gukemurira hamwe ibibazo bigaragara mu karere , ati” iyo twamaze gufatanya nk’abafatanyabikorwa tumenya ahari ikibazo tukicara tugafata ingamba,  buri mufatanyabikorwa aba afite umurenge akoreramo akagaragaza icyo ashoboye Kandi baba bazi ahari ikibazo iyo binaniranye baratwifashisha tugafatanya kugikemura tukunganira akarere.”

Mutsindashyaka akomeza avuga ko muri iyi manda y’imyaka ibiri batorewe bagiye kwita ku bibazo bihari cyane icy’ubwiherero n’ubwisungane mu kwivuza.  Bazafasha abagenerwabikorwa kubona ubwiherero buhagije, yagize ati” twizeye ko tuzabigeraho mu gihe cya vuba kandi tuzashyira imbaraga mu kwigisha abaturage kwikura mu bukene dufatanyije n’abafatanyabikorwa mu mirenge itandukanye y’aka karere”.

Mberabahizi Raymond Chretien, Visi Meya ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Gasabo

Mberabahizi Raymond Chretien, Visi Meya ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Gasabo, avuga ko abafatanyabikorwa bibanze cyane ku gikorwa cyo kubaka Umuryango ufite ireme muri sosiyete, ati” ubusanzwe abatanyabikorwa b’akarere ka Gasabo basanzwe bagiramo uruhare rutandukanye  muri ibyo harimo ibibazo bihungabanya umundedezo w’abaturage, imibereho mibi, urugero twavuga abaturage badafite amacumbi (aho guhengeka umusaya), abari mu bukene bukabije bw’indengakamere mu byukuri ukabona umuturage atanashobora kwiyishyurira ubwisungane mu kwizuva (mutuelle de santé)”.

Mu byukuri icyo tuba dusaba aba bafatanyabikorwa ni ukubaka umuturage ushobora kugira icyo azimarira utazahora ateze amaboko, ati” iyo wishyuriye umuturage ubwisungane mu kwivuza mu byukuri ntabwo uba ukemuye ikibazo nk’umuti urambye! Ahubwo ushobora kumwishurira mutuelle afite abana 2 ejo akabyara uwa gatatu, ariko iyo umwubatse ukamuha amahugurwa ajyanye n’uburyo yakwikorera umushinga agatera imbere, ukamwigisha korora warangiza ukamuha itungo akorora uba umufashije kubona mutuelle uyu munsi, ariko uba unamwubatse  nk’umuturage uzabasha kuyigurira mutuelle de santé ejo”.

Ku kibazo cy’abaturage badafite amacumbi , avuga ko akarere kari kiyemeje ko bitarenze muri Kamena 2020, abangana na 281  bazaba babonye amacumbi ariko ko nyuma hajemo ikibazo k’ibiza hiyongeraho imiryango hafi 1000 nayo idafite aho kuba , agira ati” aba 1000 ni ikibazo cyadutunguye ariko turimo gufatanya n’abafatanyabikorwa kugirango bitarenze nabo umwaka tuzabe twabashije kubabonera amacumbi ariko aba 281 bo bizagera mu Kamena 2020 babonye aho kuba”.

Mu matora yakozwe muri iyi nteko rusange y’abayobozi basimbura komite icyuye igihe, ku mwanya wa Perezida wa JADF hatowe Mutsindashyaka André wari usanzwe ari umuyobozi wa JADF muri manda irangiye agira amajwi 100 ku 101 batoraga, Visi- Perezida yabaye Mutesi Betty ku majwi 99 ku 101 batoraga, Umubitsi yabaye Mpakaniye Hassan wagize amajwi 98 ku 101 batoraga.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 × 28 =