Ebola ntayiri mu Rwanda, ariko yahagera turangaye

Virus ya ebola

Nubwo nta muntu uragaragarwaho virusi ya ebola mu Rwanda, abanyarwanda n’abaturarwanda barasabwa kwirinda kuko kuba iyo virusi ikigaragara mu bihugu duturanye nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bisaba ko ingamba zigamije kwirinda zikazwa.

Mu mahugurwa y’iminsi itatu kuva taliki ya 16-18 Mutarama uyu mwaka, yateguwe n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda ARJ, ku nkunga y’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF, abanyamakuru basabwe kongera ubukangurambaga mu bitangazamakuru bakorera kugirango babwire abanyarwanda ko nubwo nta virusi ya ebola iragaragara ku butaka bw’u Rwanda ko ariko abantu badakwiye kwirara.

Umuvigizi wa Minisiteri y’ubuzima, Bwana Malick Kayumba avuga ko kuba muri Uganda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yakigaragara ebola, iyi ari imburo y’uko imyitwarire n’imigirire by’abanyarwanda bikwiye guhinduka mu rwego rwo kwirinda Ebola, yaragize ati”Mu Rwanda kugeza ubu nta murwayi wa ebola urahagaragara, ariko kandi ntibiduha ikizere cy’uko itahagera ahubwo birasaba ubwitonzi bwinshi no gukaza ingamba zashyizweho zigamije gukumira ebola ku butaka bw’u Rwanda

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda ARJ, Bwana Aldo Havugimana atangiza amahugurwa ku mugaragaro yasabye itangazamakuru kugeza ku barikurikira amakuru yigisha ububi n’uburyo bwo kuyirinda, yaragize ati“ndasaba abanyamakuru gukoresha ububasha mufite mu bitangazamakuru byanyu kandi nzi neza ko bigera kuri benshi, mu gatambutsa ubutumwa n’inyigisho zifasha ababakurikira kwirinda ebola, ibyo nitubikora ndizera ntashidikanya ko umusanzu umusaruro uzaba mwiza”.

Abanyamakuru bahuguwe ku ndwara ya ebola

Mu rwego rwo gukomeza gukumira iyi virusi ya Ebola ubu mu Rwanda cyane cyane muri bice byegereye ibihugu duturanye byagarayemo Ebola, hari gutangwa urukingo rwa Ebola ku bushake, kuri iyi ngingo Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima ashimangira ko uru urukingo atari umuti wa burundu wa virusi ya ebola kuko ngo nuwakingiwe ateshutse ku ngamba zo kwirinda ebola yayandura, Malick Kayumba yaragize ati” Gufata urukingo ntabwo ruhagije, urarufata ariko ukagumishaho n’izindi ngamba zigamije gukomeza kwirinda ebola”.

Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu, cyane cyane ku mipaka iduhuza n’ibihugu bya Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hashyizweho ibigo byihariye kandi bifite ibikoresho bihagije n’abaganga bakwifashisha mu kwakira uwagaragaraho na virusi ya Ebola, muri ibyo bigo kandi cyane hamaze iminsi hatangwa urukingo rukingira ebola ku bushake ku bagana ibyo bigo.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 × 19 =