Impanuka zo mu muhanda zagabanutseho 17%
Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko impanuka zitwara ubuzima bw’abantu bitewe no kunywa ibisindisha n’umuvuduko zagabanutseho 42% naho muri rusange zigabanuka ku kigero cya 17% mu mwaka wa 2019.
Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko mu mwaka wa 2018 impanuka muri rusange zari 5618, naho umwaka wa 2019 impanuka zikaba zaragabanutseho 17% kuko zingana na 4661. Icyatumye zigabanuka nuko hongerewe isuzumwa ry’ibinyabiziga, gutwara abantu batanyweye ibisindisha, akagabanyamuvuduko (sped governor) uburyo bw’ikoranabuhanga abatwara bakunze kwita Sophia na gahunda y’ubukangurambaga bwo kwimakaza umutekano wo mu muhanda bwiswe “Gerayo Amahoro”.
Abafashwe batwaye banyweye ibisindisha bangana ni 2597 mu gihe kingana n’ibyumweru 35 ; abafashwe batwaye ku muvuduko ukabije mu mwaka wi 2019 bangana ni 12.755; ibinyabiziga byasuzumwe bingana ni 30.042 mu mwaka wa 2019.
Polisi y’u Rwanda yemeza ko imyitwarire y’abakoresha umuhanda aribwo buryo bwo gukumira impanuka. Ikindi ngo kutambara ingofero zo mu mutwe (casques) uri kuri moto wanga ko imisatsi imera nabi wazirikana ko umusatsi utaruta ubwonko. Buri wese akaba asabwa kubahiza amategeko agenga umuhanda.
Rengera Umwana ije ikurikira Gerayo Amahoro
Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barimo gutegura ubukangurambaga buzitwa “Rengera Umwana” buzafasha guhangana no gukumira ikibazo cy’abana baterwa inda imburagihe, kurwanya ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ivunanye n’ubuzererezi. Polisi y’u Rwanda ishimangira ko itazihanganira abahutaza uburenganzira bw’umwana ndetse ikazahiga bukware abazaba babirenzeho bagahanwa n’amategeko.
Polisi y’u Rwanda inakangurira abantu gukoresha numero zitishyurwa igihe basaba ubutabazi runaka.
110: Kurohama
111: Inkongi y’umuriro
112: Ubutabazi
113: Impanuka
116: Ubufasha ku bana bahuye n’ibibazo
997: Ruswa
3511: Ikibazo icyo aricyo cyose
3512: Ihohoterwa rishingiye ku gitsina