Impanuka zo mu muhanda zagabanutseho 17%

CP Jean Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ibumoso na CP Mujiji Rafiki uyobora Traffic Police baganira n' Itangazamakuru uko umutekano wari wifashe mu mwaka ushize ndetse nibyo bateganya gukora uyu mwaka

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko impanuka zitwara ubuzima bw’abantu bitewe no kunywa ibisindisha n’umuvuduko zagabanutseho 42% naho muri rusange zigabanuka ku kigero cya 17% mu mwaka wa 2019.

Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko mu mwaka wa 2018 impanuka muri rusange zari 5618, naho umwaka wa 2019 impanuka zikaba zaragabanutseho 17% kuko zingana na 4661. Icyatumye zigabanuka nuko hongerewe isuzumwa ry’ibinyabiziga, gutwara abantu batanyweye ibisindisha, akagabanyamuvuduko (sped governor) uburyo bw’ikoranabuhanga abatwara bakunze kwita Sophia na gahunda y’ubukangurambaga bwo kwimakaza umutekano wo mu muhanda bwiswe “Gerayo Amahoro”.

Abafashwe batwaye banyweye ibisindisha bangana ni 2597 mu gihe kingana n’ibyumweru 35 ; abafashwe batwaye ku muvuduko ukabije mu mwaka wi 2019 bangana ni 12.755; ibinyabiziga byasuzumwe bingana ni 30.042 mu mwaka wa 2019.

Polisi y’u Rwanda yemeza ko imyitwarire y’abakoresha umuhanda aribwo buryo bwo gukumira impanuka. Ikindi ngo kutambara ingofero zo mu mutwe (casques) uri kuri moto wanga ko imisatsi imera nabi wazirikana ko umusatsi utaruta ubwonko. Buri wese akaba asabwa kubahiza amategeko agenga umuhanda.

Rengera Umwana ije ikurikira Gerayo Amahoro

Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barimo gutegura ubukangurambaga buzitwa “Rengera Umwana” buzafasha guhangana no gukumira ikibazo cy’abana baterwa inda imburagihe, kurwanya ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ivunanye n’ubuzererezi. Polisi y’u Rwanda ishimangira ko itazihanganira abahutaza uburenganzira bw’umwana ndetse ikazahiga bukware abazaba babirenzeho bagahanwa n’amategeko.

Polisi y’u Rwanda inakangurira abantu gukoresha numero zitishyurwa igihe basaba ubutabazi runaka.

110: Kurohama

111: Inkongi y’umuriro

112: Ubutabazi

113: Impanuka

116: Ubufasha ku bana bahuye n’ibibazo

997: Ruswa

3511: Ikibazo icyo aricyo cyose

3512: Ihohoterwa rishingiye ku gitsina

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 ⁄ 11 =