Twubake ejo hazaza heza twamagana ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda 

Abanyeshuri bo mu ishuri ry’itorero Authentic International Academy Mwulire bari mu rugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

Zion Temple Mwulire ifatanije n’andi matorero akorera mu murenge wa Mwulire, akarere ka Rwamagana k’ubufatanye n’umushinga RW 283 ukorera muri iryo torero uterwa inkunga na Compassion International bateguye urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda.

Abitabiriye uru rugendo bari bafite ibipankarite byanditseho ngo “Yesu niwe umara inyota ntiwayimarwa n’ibiyobyabwenge, Muzamenya ukuri kandi ukuri niko kuzababatura, emerera Yesu akubohore ububata bw’ibiyobyabwenge.”

Maniraguha Jack ni umumotari uhagarariye abandi muri koperative COTAMOGI Gishali, yabwiye abitabiriye uru rugendo ko bagomba kubakira hamwe bakagendera ku musingi w’ingingo 3 arizo umuryango, itorero na Leta batangira amakuru ku gihe aho babonye ibiyobyabwenge, anakangurira abari aho ko bagomba gufatanya mu gukumira ibiyobyabwenge.

P.F Lobina Kobusingye uhagarariye imishinga rya Compassion mu karere ka Rwamagana n’igice kimwe cya Gatsibo agira inama abari bitabiriye uru rugendo yagize ati “akira Yesu nk’Umwami kuko iyo yakandagiye mu buzima bwawe ibiyobyabwenge ntibikujyamo, nimureke ibiyobyabwenge kuko uwagikoresheje ubwonko bwe budakora nkuko Imana yaburemeye gukora.”

Bayingana Frank umuyobozi wa polisi ya Mwulire na Rubona yashimiye abayobozi b’amadini kuba bahagurutse bagategura  igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no mu muryango nyarwanda kuko byigisha abana b’abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge, bikabashyira mu murongo mwiza. Anibutsa ko uwo bazafatana ikiyobyabwenge cy’urumogi, igihano ari gufungwa burundu, haba ku muntu urunywa, urucuruza cyangwa uwo barufatanye agashaka gutoroka.

Rwagasana Jean Claude umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwulire, yabwiye abari aho ko ibiyobyabwenge ari ikintu umuntu wese yarwanya, bihereye mu isibo, mu muryango ndetse no mu matorero.

Abitabiriye uru rugendo, harimo ababyeyi b’abana baba mu mushinga RW283, abanyeshuri biga mu ishuri ry’ Itorero Authentic International Academy Mwulire, n’abamotari bakorera hafi y’ itorero bo mu murenge wa Mwulire na Gishari.

Insanganayamatsiko yagiraga iti ‘‘Twubake ejo hazaza heza twamagana ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda”.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

1 thought on “Twubake ejo hazaza heza twamagana ibiyobyabwenge mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda 

  1. Nukuri twubake ejo hazaza heza h’umuryango nyarwanda turwanya ibiyobyabwenge iyi nkuru irankanguye nkurubyiruko
    tugomba kugira indanga gaciro z’umuco nyarwanda , tutirengagije n’agakiza nkuko bamwe mubayozi babitugiraho inama
    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 ⁄ 9 =