Kuboneza urubyaro: “Ntitwaremewe kuzura isi gusa, ahubwo no kuyitegeka”-Mufti Sindayigaya

Mufti w'u Rwanda, Shehe Mussa Sindayigaya

Ku wa kabiri, tariki ya 11 Gashyantare 2025, mu mujyi wa Kigali habereye ibiganiro byateguwe n’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero rwita ku Buzima (RICH) ku bufatanye na Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Ishinzwe Umuryango.

Ibi biganiro byahuje abayobozi b’amadini, inzego za leta n’abandi bafatanyabikorwa bagamije gushakira hamwe uburyo bwo kwimakaza uburere bwiza n’imiryango itekanye.

Mufti w’u Rwanda, Shehe Mussa Sindayigaya, wungirije umuyobozi mukuru wa RICH, yavuze ko Imana itigeze ibwira abantu gusa ngo “mwororoke mwuzure isi” ngo bihagararire aho, ahubwo yanongeyeho ko bagomba no kuyitegeka. Yagaragaje ko kugira ngo abantu bagire ubuzima bwiza n’imibereho myiza, bisaba ko imiryango igira igenamigambi rinoze, uburere bwimbitse, ndetse n’ubukungu butajegajega.

Ababyeyi bombi mu burezi n’imibereho y’umwana

Mufti Shehe Mussa Sindayigaya yasobanuye ko muri Islam, uburere bw’umwana ari inshingano z’ababyeyi bombi, bityo ibiganiro mu muryango bikwiye kwimakazwa. Yagarutse ku kamaro ko konsa umwana mu gihe cy’imyaka ibiri, nk’uko bigaragazwa muri Korowani, kandi yerekana ko hari inyigisho z’Intumwa Muhamad zibuza umubyeyi konsa umwana mu gihe atwite, bivuze ko umwana agomba gukurikirwa byihariye kugeza ku myaka itatu.

Yanavuze ko mbere y’uko Korowani ihishurwa, umugabo n’umugore bakoreshaga uburyo bwo kwiyakana kugira ngo hatabaho gutwara inda umwana atarageza igihe cyo gukurikirwa. Gusa ubu, Islam yemera uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro bwemejwe na muganga, hagamijwe kwirinda gusama mu gihe kitateganyijwe.

Mufti Shehe Mussa Sindayigaya asaba ababyeyi bose guha agaciro uburere bw’abana babo, bakimakaza umuco w’ibiganiro mu miryango, kugira ngo habeho iterambere rirambye.

Ati “Kuboneza urubyaro si uguhagarika kubyara, ahubwo ni ukugira igenamigambi rinoze, rishingiye ku bushobozi bw’imiryango kugira ngo habeho iterambere n’uburere bwiza.”

Leta n’amadini mu guteza imbere imiryango

Muri ibi biganiro, Umuyobozi Mukuru muri MIGEPROF, Aline Umutoni, yagarutse ku ngamba za leta zo guteza imbere imiryango. Yagaragaje ko hari amategeko mashya nk’ “Itegeko ry’Umuryango rya 2024 (Law No. 71/2024)”, rigamije kurengera uburenganzira bw’umuryango no kwita ku burere bw’abana. Yavuze ko hari gahunda zirimo uburezi bw’ababyeyi, gahunda z’uburere bw’abana bato (ECD), ndetse na gahunda yo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yagaragaje ko nubwo hari intambwe yatewe, hakiri imbogamizi zirimo kuba hari imiryango imwe igifite imyumvire yo kubyara abana benshi hatitawe ku bushobozi bwo kubarera. Ikindi ngo hari abagifata nabi uburyo bwo gusaranganya inshingano mu muryango ndetse no kuba bamwe mu babyeyi badaha agaciro uburere bw’abana babo bikomeje kugira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda.

Yavuze ko hakenewe ubufatanye bukomeye hagati ya leta, amadini ,amatorero, imiryango itari iya leta, ndetse n’abikorera kugira ngo imiryango ikomeze kugirwa imfatiro y’iterambere ry’igihugu.

Umuryango, igicumbi cy’ubuzima

Muri ibi biganiro, Vestine Musabyemariya, wavuze ku ruhande rwa SNAF, yagarutse ku kamaro k’imiryango mu burezi bw’abana. Yagaragaje ko umuryango ari wo “Igicumbi cy’ubuzima, iterambere n’uburezi bwiza,” bityo ko ababyeyi bagomba kugira uruhare mu guteza imbere abana babo.
Yagaragaje gahunda za Kiliziya Gatolika zo gufasha imiryango, zirimo “Ubusugire bw’Ingo,” gahunda imaze imyaka 40 mu Rwanda ifasha abashakanye kumenya inshingano zabo, gukoresha uburyo bwa kamere bwo kuboneza urubyaro, no gufasha ingo kugira ihame ry’ubufatanye mu mibereho.

Ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero, abayobozi bo mu nzego za leta n’abafatanyabikorwa

Abitabiriye ibiganiro bagaragaje ko abana bagomba kwitabwaho, kandi ko hakenewe ubufatanye bw’imiryango n’amadini mu gushimangira uburere buboneye. Bashingiye ku byagaragajwe n’ibarura ryo muri 2022, ko abanyarwanda 97 ku ijana (97%) baba bafite idini cyangwa itorero babarizwamo, basabye ko amadini n’amatorero byagira uruhare rukomeye mu guhugura ababyeyi ku bijyanye n’uburere bw’abana, kwirinda inda zitateguwe, ndetse no gukomeza kwimakaza imyigishirize y’abana hashingiwe ku ndangagaciro zifasha kubaka imiryango ikomeye.

Kubaka imiryango ifite icyerekezo

Mu gusoza ibi biganiro, Minisiteri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda bari babikurikiranye kuva ku ntangirio kugeza bisoje, bagaragaje ko imiryango igomba kugira icyerekezo, ikimakaza uburere bwiza, kandi ikemera impinduka zigezweho ariko zigendanye n’indangagaciro z’umuryango nyarwanda.

RICH (Rwanda Interfaith Council for Rwanda) ni urugaga mpuzamatorero n’amadini ruharanira ko bigira uruhare mu guteza imbere ubuzima n’imibereho y’umuryango.

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda na Minisitiri Uwimana Consolée bakurikiranye ibiganiro

Karidinali Kambanda, Perezida wa RICH, ati “umuryango ni umusingi w’igihugu, ukeneye guhabwa ubushobozi bwose bushoboka kugira ngo ukore neza”. Yongeraho ko bigomba kujyana no kwita ku burere n’uburezi bw’umwana ndetse n’imibereho ye myiza.

UWAMARIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 11 =