Akomeza avuga ko mbere yuko bafatirwa amazi bahuraga n’ibibazo bitandukanye bitewe n’ibura ryayo. Agira ati”twoherezaga abana kuvoma, bahurirayo ari benshi bakarwana, umwana ugasanga azamutseyo n’akajerekani arira nta mazi azanye ugasanga muri cya gihe yakagiye ku ishuri ntabashije kujyayo bitewe nuko yakerewe. Aho twaboneye ibigega, amazi tuyabonera igihe isaha yo kujya kwiga ikagera abana barangije kwitegura bahita bagenda.”
Ibigega byubakiwe bamwe mu batuye uyu mudugudu wa Rurembo binafasha kandi abo baturanye badafite amazi mu ngo barimo na Zaninka Clenia Angelique ugira ati”byadufashije kubona amazi tutavunitse,ubundi twajyaga kuvoma epfo iriya hasi mu gishanga, ariko kubera abaturanyi bayafite barayaduha nta kibazo.” Akomeza avuga ko batakinasenyerwa n’amazi aturuka ku bisenge by’ababyubakiwe ati“amazi yaradusenyeraga, ariko ubu aho bayafatiye ntabwo akidusenyera ngo imivu itemb’ epfo ngo hisaturemo kabiri, kuko mbere harisaturaga.
Bigishijwe kubifata neza
Ibigega byubatswe muri zimwe mu ngo z’abatujwe na leta, Dusabimana Fulgence umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu mushinga Green Gicumbi avuga ko ari umudugudu basanze utagira amazi. Ati “abaturage nta n’umwe wari ufite amazi, kuko bamwe bari bavuye mu manegeka abandi badafite ubushobozi.” Akomeza avuga ko icyo gihe amazi yavaga ku mabati yari menshi ku buryo yamanukaga hepfo mu misozi akajya kwangiza; bityo ibyo bigega bikaba byarubatswe mu buryo iyo imvura iguye amazi abijyamo ajyanwa n’imireko yubatse ku nzu bigafasha abaturage kubona amazi. Ndabarinzi Emmanuel nk’umugenerwabikorwa, avuga ko asabwa kubungabunga iki kigega yubakiwe ndetse ashishikariza bagenzi be kukirinda uwacyangiza.
Yongeraho ko anasukura imireko kugira ngo amazi atabura uko ajya mu kigega. Ati” tuzamukayo n’urwego tukareba niba hari ibintu imiyaga yajyanyemo,noneho tukabikuramo kugira ngo bidatuma amazi yuzura ntamanuke muri iki kigega.Ndetse no mu gihe umureko wakwangirika,nyir’ubwite azajya areba uburyo yahita awusana akoresheje wenda udufaranga yaba afite ku giti cye.”
Imiturire ijyanye n’imihindagurikire y’ibihe
Ibigega bitangiza ibidukikije bingana na metero kibe 3 (3m³) kimwe kimwe byubatswe hagamijwe kureba uko imiturire yajyana n’imihindagurikire y’ibihe mu mudugudu wa Rurembo akagari ka Rugerero mu murenge wa Mukarange mu karere ka Gicumbi, bikaba byaratangirijwe mu ngo 70 kugira ngo bifashe abawutuye kubona amazi yo gukoresha.
Gusa ariko ngo ikigega kimwe nticyafata amazi yose mu gihe cy’imvura nyinshi, akaba ariyo mpamvu muri uyu mudugudu hanubatswe ibindi binini biri munsi y’ubutaka nkuko bisobanurwa na Dusabimana Fulgence, umukozi ushinzwe ibikorwaremezo mu mushinga Green Gicumbi. Agira ati” dufite ibiri munsi y’ubutaka,buri cyose gifite metero kibe 100 (100 m³) ni ukuvuga ko dushobora kubika metero kibe 710(710 m³) muri uyu mudugudu.Iyo ikigega cy’umuturage umwe cyuzuye, amazi aramanuka n’ay’umuturanyi we akamanuka, akabikwa mu cyo munsi y’ubutaka; hepfo y’icyo na ho hakaba hari ivomo aho abaturage bashobora kuvomera.” Akomeza avuga ko bari no kureba uko bafasha abaturage kwishyira hamwe bakajya basimbuza itiyo y’amazi mu gihe yaba yangiritse, bityo igikorwa bahawe bakakigira icyabo.
Muri gahunda y’umushinga Green Gicumbi, mu gace kawo k’imiturire ijyanye n’imihindagurikire y’ibihe hamaze kubakwa ibigega by’amazi byo munsi y’ubutaka 26 bibika metero kibe 1885 (1885 m³) ndetse na 70 byubakiwe abaturage ku ngo bibika amazi angina na metero kibe 210 (201 m³) bishobora kuramba igihe kingana n’imyaka 25.
Umuhoza Nadine