Abafite ubumuga barifuza koroherezwa kubona inyunganirangingo

Inyunganirangingo, source internet

Abafite ubumuga bo mu karere ka Rubavu barifuza koroherezwa kubona insimburangingo n’inyunganirangingo, kuko usanga zihenze ndetse bikabasaba gukora urugendo rurerure bajya kuzigura mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyanza, mu kigo cya Gatagara.

Habarurema Evariste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa koperative COTTRARU ikorera mu mujyi wa Rubavu, avuga ko kuri we nk’uwamugariye ku rugamba aba yemerewe inyunganiraningo nta kiguzi gusa kuko nta hantu muri Rubavu ziboneka kandi agomba guhindurirwa iyo afite mu kaguru buri myaka ibiri n’ubundi bimuhenda.

Agira ati “Iyo ngiye guhinduza inyunganirangingo i Gatagara binsaba nibura iminsi itatu ndetse namafaranga ageze ku bihumbi mirongo ine kuko ubwa mbere ndagenda bakansuzuma, nkasubirayo kuyikoresha bikansaba gucumbika hafi aho ku buryo bintwara nk’iminsi itatu. Nkumva bingora cyane.”

Habarurema avuga ko nibura kuri buri bitaro by’Intara hakwiye gushyirwa serivisi zita ku bafite ubumuga, hagashyirwa ibikoresho byose nkenerwa ku buryo ababikeneye babibona hafi batarinze gukora ingendo bajya mu kigo cya Gatagara.

Ku rundi ruhande abafite ubumuga batamugariye ku rugamba, leta yabemereye kuzajya babona inyunganirangingo bifashishije ubwisungane mu kwivuza, gusa abo twaganiriye bavuga ko bitaratangira kubahirizwa, kugeza ubu izo bakoresha bazihabwa n’abagiraneza abandi bagapfa kuzikoresha mu bacuzi ariko zitujuje ubuziranenge ku buryo bibabangamira mu kuzikoresha.

Gakuba Alexis, umunyamuryango wa koperative COTTRARU avuga ko imbago akoresha zikoze mu byuma yacurishije ku mafaranga ibihumbi umunani azikoresha ari ukubura uko agira, kuko zimubangamira ntizimwunganire neza nk’uko abyifuza.

Agira ati “Nk’ubu usanga zidukobora amaboko ndetse waba uri no kugenda zikakuvuna cyane ukumva mu mbavu hari uburibwe, kandi hari inziza tujya tubonana abandi ziborohereza; natwe twakwifuje ko zagera kuri bose. Niba na mituweli izitanga njye nta makuru ndabimenyaho.”

Gakuba yongeyeho ko kugira inyunganirangingo bifasha abafite ubumuga cyane kuba bakora bakiteza imbere batagombye gusabiriza, kuko zibunganira mu gukora ingendo n’ibindi. Bifuza ko byashyirwamo imbaraga zikagera kuri bose kandi zigashyirwa ahaboroheye kugera.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, avuga ko ari ikibazo gikomeye kuba insimburangingo zitaboneka kuri buri bitaro by’akarere, gusa ngo bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo abakenera insimburangingo n’inyunganirangingo bazibone  ku buryo bworoshye.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 ⁄ 6 =