Itora rya Perezida wa Republika ryamenyekanye  kurusha iry’Abadepite

Mu mateka y’u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, nibwo bwa mbere habaye amatora akomatanyije : aya Perezida wa Republika n’Ayabadeite. Mu gihe cyo kwamamaza abakandida bifuza kuzayobora igihugu, niho wasanganga abantu menshi cyane baje kubashyigikira, kandi n’itangazamakuru rikabigarukaho inshuro nyinshi, kurusha uko rivuga amashyaka yishyize hamwe yitoreza kujya mu nkeko nshingamategeko.

Icyagaragaye mu kwamamaza abakandida bifuza  kuyobora igihugu ndetse n’Abadepite bifuza kujya mu nteko nshingamategeko kugirango bazagire ijambo, bavugira rubanda ; ni uko itora rya Perezida wa Republika ariryo ryumvikana cyane kurusha iry’Abadepite.

 Kayiranga Ildephonse, ni umuturage wa Nyamata, mu mudugudu wa Rwanza, ati ; « Wasangaga ari abakandida ku mwanya wa Perezida wa Republika abantu benshi bumva, kandi bakurikira. Ndetse n’itangazamakuru nibo ryavugaga cyane. Mu bundi buryo, itora ry’Abadepite, ryamizwe n’irya Perezida wa Republika kubera agaciro kanini kari mu inshingano ze, nk’umukuru w’igihugu ».

Ni nako Muyombano JeanBaptiste, ufite ibagiro mu mujyi wa Nyamata nawe abibona, ati « Mu by’ukuri, ukwiyamamaza kwari gushingiye cyane ku bakandida bahatanira kuyobora igihugu. Bimeze nk’umupira w’amaguru, aho ikipe nkuru, ifite amateka, iyo iri bukine umunsi umwe, cyangwa ku masaha amwe n’indi kipe nayo ikomeye, abafana bigira kureba uwo mupira, bagasiga ikipe nto nazo zikina uwo munsi. Ibura rero abafana kuko  baba bagiye kushyigikira ekipe nkuru. No mu kwamamaza rero, ikipe nkuru yari itora rya Perezida wa Republika, naho ikipe nto, yari itora ry’Abadepite ».

Ikindi gisobanuro cyatanzwe n’abaturage ba Kicukiro mu murenge wa Niboyi, gishamikiye ku nshingango n’uburemere hagati yayo matora abiri akomatanyije.

Gashumba Eric, umusore y’imyaka 29 urangije kaminuza, ati « Urebye inshingano za Perezida wa Republika n’iz’umudepite ; ntaho bihuriye. Uyu avugira rubanda kugirango habe impinduka nziza ku baturage no gushyiraho amategeko aboneye bose, mu gihe Perezida wa Republika aba ari Umukuru w’igihugu, Umugaba Mukuru w’Ingabo, niwe ufata ibyemezo bikomeye  bishingiye ku mutekano w’igihugu, ububanyi n’amahanga, n’ibindi. Niyo mpamvu rero Abanyarwanda bahanze amaso itora rya Perezida wa Republika kuruta iry’Abadepite ».

Nyinawumuntu Géneviève, umubyeyi ufite urugero rw’imaka 65, nawe yongeyo avuga ko umukandida Paul Kagame ariwe Abanyarwanda bashaka, bityo akaba ariwe wahaye agaciro kanini itora y’abakandida kuri uwo mwanya wo kuyobora igihugu, ati « Dore turamuzi, ntawamuhiga, twese turi inyuma ye. Niyo mpamvu itora rya Perezida wa Republika ryari rifite agaciro kanini kurusha iry’abadepite ».

Karinganire Marie-Claire, nawe asanga mu mateka y’u Rwanda, ndetse n’ahandi hose, itora rya Perezida riba rifite agaciro n’ibisobanuro byinshi ku buzima by’igihugu. Ibi bishaka kuvuga ko, umukuru w’igiugu atari umuntu usanzwe kubera inshingano ze ! Atanga urugero, ati « Ese, hari aho wari wumva kudeta y’umudepite ?  Nyamara, iy’umukuru w’igihugu irahaba kubera inshingano, agaciro, intumbero ye ku gihugu. Birumvikana rero ko itorara rya Perezida riba rikomeye ku Isi hose, kandi nti ryagereranwa n’irindi ryose ».

Nyuma ya jenoside yakorezwe Abatutusi mu Rwanda (1994), nibwo bwa mbere  hateguwe amatora abiri akomatanyije (15 Nyakanga 2024). Ni mu gihe kandi yaba Perezida wa Republika  n’Abadepite  mu nteko nshingamategeko, bose bazagira manda y’imyaka itanu (5) mu gihe guhera muri 2003-2024, manda y’Umukuru w’Igihugu yari iyi mwaka irindwi (7), naho iy’Abadepité, igakomeza kuba itanu, nkuko bisanzwe.

Umukunzi Médiatrice 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 − 19 =