Rwamagana: Urubyiruko rwishimiye gutora bwa mbere bihitiramo abazabayobora

Bamwe mu rubyiruko rwatoreye kuri site ya Lycée Islamique mu Murenge wa Kigabiro na site ya Mwulire ya 2 mu Murenge wa Mwulire, mu Karere ka Rwamagana rwatoye bwa mbere rwagaragaje amarangamutima y’ibyishimo byo gutora bihitiramo abayobozi bazabayobora.

Umukunde Françoise wo mu Kagari ka Cyanya avuga ko yarafite amatsiko yo gutora Perezida n’Abadepite kuko ari ubwa mbere ngo arebe uko bikorwa, aho umuntu agira ubwisanzure bwo gutora umuntu ashaka ntawe umuhatira ku mutora.

Ati “ nk’abayobozi banjye nihitiyemo ngiye kubafasha mbumvira ngendera mu ntambwe bari kutubwira mfatanya nabo, nkurikiza amabwiriza, ariko nabo nkabasaba ko bazatuba hafi nk’urubyiruko kugirango bizabashe kugenda neza”.

Umukunde Françoise watoye bwa mbere, n’ibyishimo byinshi

Kimwe n’Uwase Diane wo mu murenge wa Kigabiro watoreye kuri site ya Lycee Islamique, yagaragaje imbamutima afite zo gutora bwa mbere kandi ko nk’urubyiruko agiye gufatanya nabo yitoreye mu bikorwa by’iterambere.

Mu byishimo yarafite yagize ati “ ibi biranyereka ko nanjye nakuze, nkaba nteye intambwe, ni byiza kuba nanjye ngize uruhare mu kwihitiramo no gutora umuyobozi nifuza kandi nkunze, iyi ni itariki nari nategereje kuva mu kwiyamamaza byatangira, ariko kuba bigeze ku itariki ya nyuma nkitorera abayobozi nifuza biranshimishije”.

Diane yakomeje ati “ Urubyiruko nkanjye, si nkwiriye kuba naherana imbaraga zanjye mfite, ahubwo ngomba kuzishyira mu kazi nkora kugirango nteze igihugu cyanjye imbere, kuko niba mfite ibitekerezo sinzabishyira mu bikorwa ntafite abayobozi nkunda natoye, kuko nahisemo neza n’abayobozi nahisemo bazabimfashamo”.

Mugisha Elisa nawe yatoye bwa mbere

Mugisha Elisa, wo mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana yatoreye kuri site ya Mwulire ya 2, nawe avuga ko yishimiye gutora bwa mbere akaba azashyigikira muri byose abayobozi yitoreye mu iterambere ry’igihugu.

Mudaheranwa Augustin, ni Umuhuzabikorwa wa site y’itora ya Mwulire ya 2, avuga ko muri rusange abantu bose bari kwitabira amatora ari benshi ariko cyane urubyiruko rukaba rwaje ari rwinshi. Ati “ baje ari benshi kuko ubona bafite ubushake n’ umunezero mwinshi wo kwitorera abayobozi, gusa tukaba twabanje guhura n’imbogamizi y’abantu bimuwe ntibibone kuri lisiti y’itora, nyuma turabafasha baratora”.

Umuyobozi wa site ati “Dukurikije amabwiriza twahawe na komisiyo y’amatora, nabo bemerewe gutora kugirango umunyarwanda wese abone umwanya n’ijambo ryo kwishyiriraho ubuyobozi”.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence nawe yatoye mu bambere, kuri site ya Lycée Islamique mu Murenge wa Kigabiro.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, yavuze ko abaturage bateguye amatora igihe kinini, bakaba bashaka kwihitiramo abayobozi bazabayobora nkuko bamaze iminsi babyivugira, urubyiruko ruje gutora bwa mbere rukaba ari rwinshi nkuko imibare yabigaragaje, kandi ko ibyishimo babimaranye iminsi.

Yagize ubutumwa aha urubyiruko ruje gutora bwa mbere, ati “Nkuko amaranagamutima yanyu mwayagaragaje mushaka kwitorera abayobozi, ubu igisigaye ni ugukomeza gufatanya nabo mugiye kwihitiramo uyu munsi mu bikorwa by’iterambere ry`Igihugu mukabigiramo uruhare tukihutisha iterambere ry`igihugu dufite abayobozi beza twihitiyemo”.

Mu Murenge wa Mwulire bishimiye amatora.

Nkuko bitangazwa n`umuyobozi wa site y`itora ya Lycée Islamique, Tom Zimurinda, yavuze ko abatoye bose bangana n`ibihumbi 12891.
Mu Karere ka Rwamagana hari amasite yatoreweho 86 n`ibyumba by`Itora 510.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 1 =