Kayonza: Gutora umukandida wa FPR ni ugutora umutekano n’amajyambere_Paul Kagame

Mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, cyabereye mu Karere ka Kayonza, umukandida Paul Kagame w’umuryango FPR Inkotanyi akaba na Chairman wawo, yabwiye abitabiriye ko gutora umukandida wa FPR ari ugutora umutekano, imiyoborere myiza n’amajyambere.

Ni igikorwa cyahuje abaturage bo mu Karere ka Kayonza na Rwamagana baje gushyigikira umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariwe Paul Kagame.

Mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye yavuze ko FPR ifite imbaraga nyinshi, n’ibyo imaze kugeraho ari byinshi, byakongeramo ubufatanye n’imitwe ya politike bikarushaho cyane.Yabwiye abaturage baje ku mushyigikira ati “ FPR mu myaka 30 imaze kugera kuri byinshi, hano mu gihugu, ibyo tumaze kunyuramo, yaba ingorane, twabinyuzemo neza, tugeze aheza kubera mwebwe”.

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yakomeje ati“ abayobozi babaho nibyo ahantu hose uhasanga abayobozi ariko kuyobora mwebwe ntako bisa, kuyobora abanyarwanda ntako bisa pe, kuyobora FPR ntako bisa rwose. Ingorane twagiye tuzinyuramo tuzisiga inyuma yacu, ubu turareba imbere gusa, tugeze ku byiza, ariko ibyiza birenze inshuro nyinshi biri imbere yacu”.

Paul Kagame yanabwiye abaturage ko kugirango abantu bagere kuri byinshi byiza bifuza bagomba kubaka umutekano, kubaka politike nziza ireba buri mu nyarwanda wese ntawusigaye inyuma.

Yagize ati “ iyo niyo nzira turimo, Politike nkiyo nicyo FPR bivuze, ejobundi tariki 15 ibyo tuzakora byitora ni ugutora FPR, kandi gutora umukandida wayo ni ugutora umutekano, ni ugutora imiyoborere myiza, ni ugutora amajyambere”.

Itora rya Perezida wa Repubulika ryahujwe n’iry’abadepite rikazaba ku wa 15 Nyakanga, 2024, ku banyarwanda baba imbere mu gihugu.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 24 =