Zimwe mu nshingano za RSB zeguriwe Rwanda FDA

Dr Charles Karangwa, Umuyobozi wa Rwanda FDA
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge RSB cyeguriye zimwe mu nshingano zacyo Rwanda FDA Ikigo gishinzwe kugenzura ibyo kurya, kunywa n’imiti ; aho RSB izakomeza gushyiraho ibipimo ngenderwaho naho Rwanda FDA ikagenzura uko byubahirizwa.
Mu kiganiro, Ikigo gishinzwe kugenzura ibyo kurya, kunywa n’imiti Rwanda FDA (Rwanda Food and Drugs Authority), Umuyobozi wacyo Dr Charles Karangwa yavuze batumiyemo abafatanyabikorwa, abafite inganda z’ibiribwa n’ibinyobwa, n’abacuruzi ngo barebere hamwe uburyo hajyaho gahunda y’ibiribwa n’ibinyobwa byujuje ubuziranenge, mu rwego rwo gukumira indwara zaterwa n’ibitujuje ubuziranenge hanagamijwe ko ibikorerwa mu Rwanda bigere ku isoko mpuzamahanga.

Aho yatanze urugero rwa Rwanda Air yashize imbaraga mu bwikorezi ; ikaba ijya mu bihugu bya Afurika, Uburayi na Asia, akaba arinako bashaka ko ibikorerwa mu Rwanda nabyo bigera kuri icyo gipimo, cyane ko Afurika yafunguye imipaka.
Yasabye cyane abacuruzi n’abanyenganda gutekereza ko bakwiye kurenga imipaka y’u Rwanda.
Iki kigo gishya kizatangirana n’inganda 10, ndetse gitangire gusura abacuruzi n’abanyenganda guhera ku italiki ya 1/11/2019. Inshingano za RSB yazihaye Rwanda FDA ku italiki ya 7/4/2019. Ikaba yarashyizweho n’itegeko No .03/2018 ryo kuwa 09/02/2018.