Umuti wa hepatite C ugiye kuva kuri miliyoni imwe ugere ku madolari 100 (89000frws)

Abari bitabiriye gutangiza ku mugaragaro gahunda yo kurandura hepatite C mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kwirinda indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa hepatite C bishoboka kuko yandurira mu mibonano mpuzabitsina, mu maraso, mu matembabuzi no ku bana bavutse ku babyeyi bayirwaye. Iyi Minisiteri ivuga ko ibifashijwemo n’abaterankunga umuti wa hepatite C uzava kuri miliyoni imwe ukagera ku madolari 100 ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda 89000 ndetse ngo ashobora no kujya hasi yayo.
Diane Gashumba Minisitiri w’Ubuzima asobanura ko iyi ndwara y’umwijima yo mu bwoko bwa hepatite C itagira urukingo ariko ngo kuyirinda birashoboka. Gashumba avuga ko kubayanduye kuri ubu leta y’u Rwanda ifatanije n’abaterankunga irimo gushaka uburyo igiciro cy’umuti uvura hepatite C kigabanuka cyikava kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kikagera ku madolari 100. Uyu muti unyobwa mu gihe mezi 3. Mu bantu 100 banywa uyu muti 91 barakira.
Minisitiri Gashumba avuga ko indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa hepatite B yo ifite urukingo kandi ruri mu nkingo zihabwa abana. Ku bantu bakuru bataruhawe bakangurirwa kuyikingiza. Kandi iyi hepatite iyo igufashe ugomba kunywa umuti ubuzima bwawe bwose .Buri wese akaba akangurirwa kuyikingiza. Kugeza ubu abantu 5% nibo barwaye hepatite C mu Rwanda.