Umugore waboneje urubyaro abona umwanya wo gufasha umugabo guteza imbere urugo

Ababoneje urubyaro bo mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango bemeza ko ari inzira nziza y’iterambere ry’ umuryango kandi bikanaborohera mu gukurikirana uburere bw’abana babo. Abasaga 63% baboneje urubyaro ku kigo nderabuzima cya Kinazi.
Munganyinka Claudette atuye mu kagali ka Burima yashatse muri 2002, afite abana 4, ngo icyatumye atarenza abana 4 nuko yabifashijwemo no kuboneza urubyaro akoresheje agapira ko mu kaboko anemeza ko ntacyo kamutwaye. Ibi akaba yarabikoze agira ngo umuryango we utabaho nabi, kuko kuri ubu acuruza inkweto bityo umugabo ntabe ariwe utunga urugo wenyine.
Aragira ati iyo mba ntaragiye muri gahunda yo kuboneza urubyaro mba ngize abana 8 kuko hari abo twashakiye rimwe babafite. Anashimangira ko abana bacye byorohoka kubaganiriza utavuze ibyo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Munganyinka avuga ko bidakwiye ko hari ababyara abana bumva ko leta izabafasha kubarera. Kandi ngo no kubyara abana benshi bituma umubiri ugenda ucika intege ntubashe no kubakorera.
Ufitinema Liliose atuye mu kagali ka Burima afite imyaka 34 yashatse muri 2008 avuga ko kuringaniza urubyaro birinda imvune mu kurera maze umuryango ukarushaho gutera imbere. Aragira ati “iyo mba mfite abana benshi simba nicaye aha nshuruza, ariko umugabo wanjye ajya kurangura njye ngasigara nshuruza”.
Harelimana Marie Claire ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro mu kigo nderabuzima cya Kinazi avuga ko kuboneza urubyaro kuri iki kigo nderabuzima bigeze kuri 63% kuko abagera ku 4465 baboneje urubyaro guhera muri 2000 kugeza ubu 2018.