U Bufaransa : Alan Verhageen yavuze ko abatutsi bahungiraga mu nsengero bizeye ko bahakirira ariko bakahicirwa
Umutangabuhamya, Alan Verhageen, umwarimu muri Kaminuza yigenga yi Buruseli (Université Libre de Bruxelles).
Umutangabuhamya Alan Verhageen wumviswe ku mu munsi wa kane w’ubujurire bwa Dr. Sosthène Munyemana yavuze ko abatutsi bahungiraga mu nsengero no mu nzu z’amahuriro rusange nk’ibiro bya komini, segiteri cyangwa se amashuri bakeka ko bazahakirira ahubwo bikorehereza abicanyi kubona uko babica batiriwe bajya kubahiga.
Alan Verhageen, ni umwarimu muri Kaminuza yigenga yi Buruseli (Université Libre de Bruxelles) yakoze mu Rwanda nk’umukozi wa Leta y’u Bubiligi aho yari Diregiteri w’ibikorwa by’iterambere muri Afrika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Alan Verhageen yasobanuriye urukiko ko yageze mu Rwanda avuye i Burundi mu kwezi kwa Gatanu 1994, ari kumwe n’abaganga batagira imipaka (Médecins sans frontières). Ngo yinjiye mu Rwanda agera i Nyamata asanga kiriziya yarabaye nk’ibagiro ry’abatutsi. Asanga mu bitaro harimo urwango ndengakamere rwo kwanga abatutsi ku buryo n’ifishi y’umwana ukivuka w’umututsi bahitaga bayica.
Alan Verhageen yanagarutse ku bwicanyi ndengakemere bwo muri jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kuko aho yageze hose mu Rwanda kuva ku mupaka w’u Burundi akagera i Gashora, Nyamata, Sake, Zaza, Gahini, Kiziguro n’i Byumba ; yabonye amabariyeri yicirwagaho abatutsi batemagurwa.
Yakomeje avuga ko ubwicanyi bwo muri jenoside bwari buteguranywe ubuhanga buhanitse, kandi ko ikindi cyafashije jenoside koroha no kwihuta ari imiterere y’igihugu cy’ubucucike, aho abantu baturanye kuva mu binyejana byinshi kandi baziranye.
Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko jenoside yari yarateguwe kubera ibikorwa n’amagambo byashyirwaga mu binyamakuru, bikangurira urwango n’ubwicanyi nka Kangura na RTLM, gushyiraho imitwe y’abicanyi nk’interahamwe, amagambo akangurira kumara abatutsi nk’ijambo rya Léon Mugesera, n’ibindi. Ikindi yavuze ko jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda icyo gihe itumvikanye cyane mu mahanga kuko ibinyamakuru byinshi byari byitaye ku matora ya Nelson Mandela muri Afrika y’Epfo ariho byerekeje amaso.

Hanumviswe umunyamateka akaba n’umunyamakuru Hervé Deguine
Hervé Deguine, umunyamateka akaba n’umunyamakuru wakoreye Reporters Sans Frontière yambwiye urukiko ko mu gihe cya jenoside yagiye mu Rwanda ajyanywe no kureba imikorere y’ibitangazamakuru mu gihe cy’amashyaka menshi kuko aribwo urubuga rw’itangazamakuru rwafunguwe mu gihugu cyari gisanzwe kirimo ishyaka rimwe rukumbi kandi n’itangazamakuru rikorera mu kwaha k’ubutegetsi kandi rigakora ritigenga.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko yiboneye ubwicanyi bw’abatutsi ndetse ko bwanatangiye na mbere ya jenoside ariko mu buhamya bwe bwumvikana ko ashaka kumvisha urukiko ko jenoside yakorewe abatutsi itateguwe ahubwo ari umujinya w’abaturage barakaye kubera ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Uyu mutangabuhamya yakomeje kandi kugerageza kumvisha urukiko ko rugomba kegendera gahoro ku buhamya bw’abantu bavuye mu Rwanda ngo kuko badakunda kuvugisha ukuri kandi ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu butubahirizwa.
Richard Gisagara, umunyamategeko uhagarariye abaregera indishyi yabajije uyu mutangabuhamya ubuhanga we yumva afite, urukiko rutagira rwo kumenya ukuri. Hervé yirinze gusubiza icyo kibazo asubiza ko atigeze akoresha ayo magambo.
Dr. Sosthène Munyemana uru mu bujurire mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa yari yarahamwe n’ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokumuntu n’ubufatanyacyaha mu mugambi wo gukora jenoside, akatirwa n’uru rukiko igihano cyo gufungwa imyaka 24 mu 2023. Akaba yaratangiye ubujurire tariki 16 Nzeri 2025, aho uru rubanza ruteganywa kuzarangira tariki 24 Ukwakira 2025.
