Sobanukirwa n’ibigize indyo yuzuye

Nyirajyambere Jeanne d’Arc ushinzwe imirire, ubwuzuzanye n’uburinganire no guhindura imyumvire mu mushinga USAID Hinga Weze asobanura ibigize indyo yuzuye

Hari abafata amafu atandukanye bakayavanga bagaha abana bavuga ko babahaye igikoma gifite intungamubiri zuzuye, nyamara sibyo kuko uba umuhaye ibituruka ku binyampeke gusa.

Nyirajyambere Jeanne d’Arc ushinzwe imirire, ubwuzuzanye n’uburinganire no guhindura imyumvire mu mushinga USAID Hinga Weze arasobanura ibigize indyo yuzuye. Aragira ati « mu Rwanda dukoresha amoko 6 y’ibiribwa : Ibinyabijumba cyangwa ibinyamafufu, ibinyampeke, amavuta, ibinyamisogwe byumye, ibikomoka ku matungo n’imboga n’imbuto ».

Akongera ati « Hanyuma iyo ufashe ibinyamafufu n’ibinyampeke n’amavuta dusanzwe turya, biragenda bikaduha intungamubiri zitera imbaraga.

Dufite ibyo bita ibinyamisogwe ariko byumye, ni ukuvuga ngo nkiyo uriye amashaza cyangwa ibitonore tubishyira mu mboga, ahubwo ugomba kurya bya bishyimbo byumye ariko bikungahaye ku butare. Ibinyamisogwe n’ibikomoka ku matungo, biduha intungamubiri zubaka umubiri. Imboga n’imbuto biduha intungamubiri zo kurwanya indwara. Indyo yuzuye nuko iguha izi ntungamubiri uko ari 3 ».

Urugero : umuntu arakubwira ati « umwana wanjye muha uruvange rw’amafu, kubera iki agira imirire mibi ? » Ukamubaza uti urwo ruvange rw ‘amafu ni uruhe ? Akakubwira ati njye mfata  amasaka nkayavanga n’ibigoli n’ingano. Ni ukuvuga ngo yafashe amoko 3 y’ibiribwa ariko biri mu bwoko bumwe bw’ibiribwa ni ukuvuga ngo byose ni ibinyampeke. Rya funguro yahaye umwana we ntago ari ifunguro ryuzuye. Kugira ngo ryuzure nuko yakagombye gushyiramo soya, ni ukuvuga ngo agafata amasaka akayavanga na soya cyangwa agafata amasaka akayavanga n’amata ndetse n’umuneke nibwo ifunguro riba ryuzuye.

Imbonerahamwe yerekana amako y’ibiribwa bigize indyo yuzuye n’ikiciro bibarizwamo

 

Nyirajyambere akomeza asobanura ko ushobora gufata igitoki ugashyiramo ibishyimbo n’imboga ukaba uriye indyo yuzuye.

Ikindi ngo nuko ugomba kunyuranya amafunguro, ibiryo wariye mu gitondo ntabe aribyo urya saa sita cyangwa nijoro. Ahubwo ukanyuranya kuko buri kiribwa gifite umwihariko w’intungamubiri. Ikindi nuko ugomba kugira isuku mubyo urya kandi ukita ku gukaraba intoki kenshi kugira ngo utaba wafashe ya ndyo yuzuye ngo nurangiza wanduzwe n’umwanda. Niyo mpamvu ugomba gukaraba intoki mbere yuko urya, mbere yuko wonsa umwana, mbere yuko utegura amafunguro, nyuma yo kurya, nyuma yo kuva mu bwiherero na nyuma yo guhanagura umwana. Nkuko Nyirajyambere yabisobanuye.

Agaruka ku imigozi y’ibijumba uyu mushinga utanga, Nyirajyambere yavuze ko iyo migozi yera ibijumba bikungahe kuri vitamine A ifasha abana, iyo baramutse bariye ibyo bijumba batagira ikibazo cyo kutabona, bikabafasha kubona neza kuko ariko kamaro ka vitamine A.

Hinga Weze ifite intero igira iti « duhinge, tweze byinshi dusagurire amasoko kandi turye neza ». Ntago ushobora guhinga utariye, Hinga Weze ikaba ifatanya na Leta y’u Rwanda kurwanya igwingira mu bana bato, ni ngombwa ko umugore yitabwaho mu gihe cy’uburumbuke, kuva mu bugimbi bwe kugeza ku myaka 49, akaba ariyo mpamvu bita ku bagore bari mu burumbuke kuva ku mya 15 kugeza kuri 49.

Aha bakaba bigisha abagore, imiryango, uburyo bashora gushyira ibiryo mu byiciro bitandukanye kugira ngo babone za ntungamubiri zibatera imbaraga, zubaka umubiri n’izirwanya indwara.

Umushinga USAID Hinga Weze watangijwe ku bufatanye n’ Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’ Umuryango w’ Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID, ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire, intego akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530.000.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 9 =