Rwamagana- Munyiginya: Hatangijwe gahunda ya Saba serivise wibereye mu rugo ukoresheje ikoranabuhanga

Abitabiriye inteko basobanurirwa serivise z'irangamimerere.

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe serivise z’irangamimerere mu Karere ka Rwamagana, abaturage basobanuriwe ibyiza by’ikoranabuhanga bandikisha abana harimo gukoresha neza igihe, kudatakaza amafaranga no kwirinda ruswa.

Ibi byavugiwe mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Munyiginya, mu Karere ka Rwamagana. Insanganyamatsiko yagiraga iti: “Irangamimerere rishingiye ku ikoranabuhanga, umusingi wa serivise inoze kandi itagira uwo iheza”.

Abitabiriye inteko basobanurirwa serivise z’irangamimerere.

Hajabakiga Celestin atuye mu umudugudu w`Urugwiro, akagari Kabinunga, Umurenge wa Munyiginya, yavuze ko kera bakoreshaga ibitabo mu kwandika abana, waramuka wimutse uhinduye akarere ukaba wakwibura, none ubu hari ibyiza by’ikoranabuhanga.

Ati ubu byaroroshye, uragenda ugahita wibona, nkaba ngira inama abandi babyeyi batari bandikisha abana kubandikisha kuko  twumvise ko nta mande bazabaca ari ubuntu.

Hajabakiga Celestin

Mukandabutse Beretha wo mu Mudugudu wa Nyagakombe, Akagari ka Cyimbazi, avuga uburyo mbere bagorwaga n’urugendo. Ati  “ubundi warabyaraga ukava kwa muganga ukazasubira ku Murenge kujya kwandikisha umwana, bikakugora, ariko ubu iyo ubyaye uva kwa muganga umwana yanditswe mu irangamimerere, abatarandikisha barasabwa kubikora vuba kugira ngo bitazabuza abana babo kwibonera indangamuntu.

​Mbonyumuvunyi Radjab , ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, yavuze ko mu irangamimerere ukoresha telephone ugasaba serivise wibereye iwawe bigafasha   kudatagaguza amafaranga, umwanya, no kwirinda ruswa kubajya batinyuka gusaba umuti w`ikaramu.

Atimuyoboke gahunda ya byikorere mu kwandikisha abana mu ikoranabuhanga kuko ari ubuntu n`uburenganzirabw`umwana.

Yanasabye abaturage gusaba service z`ikoranabuhanga kandi bakazihabwa, kugirango zibafashe gukemura ikibazo cyo kwandikisha abana, service za mutuel ,kuko utabasha kubona izo service udafite irangamimerere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab

Serivise z’irangamimerere harimo ;kwandika abavutse , abapfuye, abashyingirwa, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Nyirahabimana Josephine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 − 8 =