Rwamagana-Kigabiro: Bishimiye imodoka y’isuku n’umutekano biguriye
Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana barishimira ko bagize uruhare mu kwigurira imodoka izajya ibafasha mu isuku n’umutekano badategereje iziva ahandi.
Ni imodoka yaguzwe bigizwemo uruhare n’umuturage, abikorera, amakoperative, atanabafatanyabikorwa n’abayobozi b’ibigo.
Nshimiyimana Ezila utuye mu mudugudu wa Bwiza, akagari ka Bwiza, Umurenge wa Kigabiro, avuga ko nkiyo bagiraga ikibazo gikenera imodoka bifashishaga iya polisi kandi nayo ntibonekere igihe hagashira nk’amasaha atanu itarabageraho bitewe nuko yabaga irimo gukorera nko mu kandi Kagari.

Nshimiyimana yagize ati: “Ubu noneho dufite amahirwe kuko tuzajya duhamagara ku Murenge imodoka ikaza kuduha ubufasha, ndasaba abanyerondo gukomeza gukora kinyamwuga.”

Gisa Denise utuye mu Mudugudu wa Rusava, akagari ka Nyagasenyi, Umurenge wa Kigabiro avuga ko hari igihe bashakaga icyabafasha nk’igihe hari umuntu w’umunyabyaha babonye ntibahite babona uburyo bahita bamugeza kuri polisi.
Ati: “iyi modoka tubonye igiye kudufasha mu bibazo by’umutekano, ikindi nuko nk’umurwayi cyangwa umubyeyi nayo yajya umwihutisha kwa muganga ikibazo kitaravuka mu gihe ambulance itarabageraho.”

Rushimisha Marc, ni Umuyobozi w’Umurenge wa Kigabiro, avuga ko akarere ka Rwamagana gafite imirenge 14, imodoka z’inzego z’umutekano bafite zikaba zikorera muri iyo mirenge yose, byumvikana ko zitabonekera igihe aho zabaga zikenewe hose, yaba kuri babandi bafashe umujura cyangwa se ubundi butabazi ubwo aribwo bwose.
Ati: “Ni imodoka izaba iri ku rwego rw’Umurenge, tukazakorana n’inzego z’umutekano cyane cyane polisi, kugirango aho umuturage uzayikenera azayibonere igihe, ikindi n’uko inshingano z’iyi modoka ari umutekano n’isuku nubwo n’akandi kazi yagakora.”

Iyi modoka y’umutekano n’isuku ni nshya, yakozwe mu mwaka wa 2024, ifite agaciro ka miliyoni 43 n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.
Nyirahabimana Josephine
