Rwamagana: Bishimiye umuhanda wa kaburimbo watangiye kubakwa

Imirimo yo kubaka umuhanda irarimbanije.

Mu bikorwa by’Akarere ka Rwamagana kashyize mu mihigo harimo no kubaka imihanda. Umuhanda wa kaburimbo uva kwa Karangara ugera k’uruganda rw’indabyo Bella Flowers ukaba waratangiye gukorwa. Witezweho kuzorohereza abawukoresha kugenda nta nkomyi n’ivumbi bahuraga naryo rikaba amateka.

Njyanama y’Akarere na komite nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano n’abakozi b’Akarere ka Rwamagana bari mu gikorwa cyo ku genzura imihigo y’Akarere n’iy’imirenge. Igikorwa kigamije kureba aho bageze besa imihigo. Muri iyo mihigo harimo mituweli, serivise, ubuhinzi, ubworozi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi.

Mutarambirwa Innocent atuye mu Murenge wa Munyiginya avuga ko ku myaka afite 67 yishimira iterambere ririkuza ribasanga, kubw’umuhanda wa kaburimbo bagiye kugezwaho, kandi ko bagiye gukira ivumbi dore ko nubundi ryari ribarembeje, ikindi n’umuhanda si mwiza niyo bagutwaye ugenda wicekagura.

Nduhuye Claude wo mu Murenge wa Gishari ahamya ko umuhanda wa kaburimbo numara kubakwa, ibikorwa byabo bizagira agaciro harimo n’amazu. Ati “iri ni iterambere rihambaye kuko umuhanda twari dusanganywe watubangamiraga cyane muburyo ivumbi wasangaga ryuzuye kumasahane”.

Mukamana Leoncie wo mu Murenge wa Munyiginya nawe atuye hafi y’umuhanda, aravuga ko batari bagisasa uburiri ku manywa, kubera ivumbi ryageraga mu ntebe no mu buriri. Ati “twagiraga ikibazo cy’ivumbi mu buryo mu gitondo dusasura uburiri, tukazinga amashuka, tukongera kuyazingura  tugiye kuryama mu rwego rwo kuryirinda”.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana Dr Rangira Lambert, avuga ko nka njyanama y’Akarere ka Rwamagana ifite umwihariko wo guhagararira abaturage n’inshingano zo gukorana n’inzego zatowe bwite ariyo komite nyobozi y’Akarere, bakaba barateguye igikorwa cyo kujya gusura imihigo, mu buryo bwo kugirango basubire mu baturage kureberera aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa.

Ati “turagirango tujye mu mirenge yose tureba ibikorwa byagezweho 100% bimwe binatahwe ku mugaragaro, ariko turasura n’ibikorwa bigifite imbogamizi bimwe na bimwe bitaragerwaho kugirango tubashe gutanga inama nkaho tuba twajyanye n’inzego zitanduka dukore ubuvugizi bwimbitse kugirango igihe isuzuma rizazira mu karere ka Rwamagana tuzabe dufite aho twageze kandi abe ari n’umusanzu wa njyanama batowe n’abaturage ku giti cyabo”.

Umuhanda wa kaburimbo utangiye kubakwa ufashe ku mirenge 2, Gishari na Munyiginya ufite ibirometero 13,9 uva aho bita kwa Karangara ukagera ku ruganda rw’indabo rwa Bella Flowers, hakaba n’indi mihanda ya kaburimbo igera kubirometero 4.6 igiye kubakwa mu Mujyi wa Rwamagana.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 10 =