Rwamagana: Bishimiye ko bongeye guhura bakamurika ibyo bakora

Ababyeyi bitabiriye kuboneza urubyaro mu imurikabikorwa ryabereye i Rwamagana.
Mu rwego rwo kugaragariza abagenerwabikorwa ibibakorerwa, Akarere ka Rwamagana n’abafatanyabikorwa (JADF), batangije imurikabikorwa ry’iminsi itatu, rigamije kumurikira abaturage ibikorwa bikorerwa muri aka Karere. Ibikorwa byamuritswe ibyinshi byiganje mu by’ubuzima.
Uwimana Annonciata atuye mu Kagari ka Nsibagire, Umurenge wa Kigabiro avuga ko yamenye ko hari imurikabikorwa arahatemberera agize umugisha asanga hari abajyanama b’ubuzima n’abaganga yumva ko agomba kuza akabagisha inama bakamufasha kubijyanye no kuboneza urubyaro.
Ati “Namenye ko iyo uboneje urubyaro biba byiza mu muryango bigatuma ubyara abana ubasha kurera, kwitaho, bikaba byatumye nza hano, ngo ngishe inama kandi niyungure n’ubumenyi mu kuboneza urubyaro”.
Kayitesi Eugenie ni umuforomo mu Kigonderabuzima cya Ruhunda mu Karere ka Rwamagana akora muri serivise yo kuboneza urubyaro, gutanga ibiganiro ndetse n’inama kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku ngimbi n’abangavu.
Ati “kuri buri kigo nderabuzima cy’Akarere ka Rwamagana hari icyumba cy’urubyiruko tubigishirizamo ibijyanye no kuboneza urubyaro, mu rwego rwo gukumira inda zitateganijwe ku rubyiruko tubikora dufatanije n’ Ingobyi activity.
Nyirahitabatuma Léoncie atuye mu Kagari ka Nyagasenyi, mu Murenge wa Kigabiro ni umunyabuzima yagize ati “twebwe umuturage aradusanga akatubwira ko ashaka kuboneza, ntabwo duhita tumubonereza, duhita tumuha taransiferi yo ku kigo nderabuzima bakamuha uburyo bwo kuboneza nyuma nitwe dukomeza kumukurikirana igihe cyo kongera kuboneza iyo kigeze araza tukamufasha”.
Akomeza ati “gusa uburyo bwo kuboneza usanga bwitabirwa cyane n’abadamu abakobwa baracyafite amasoni bigasaba ko hakorwa ubujyanama burambye bakiyumvamo ko bagomba kuboneza mu gihe kwifata byabananiye, dutanga udukingirizo, ibinini, inshinge”.
Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana aravuga ko mu mwaka wa 2020-2021 batabashije gukora imurika bikorwa, kubera icyorezo cya Covid19. Icyo bishimira akaba ari uburyo mu bihe bya Covid19 abafatanyabikorwa babafashije mu buryo bukomeye.
Yagize ati “aho twagombaga gukorera abaturage bari badukeneyeho byinshi, imirimo yari yarahagaze bakeneye amafunguro, kwivuza, imbuto n’ifumbire kuko ibyo bakoraga byari byarahagaze kandi ariho bakuraga amafaranga, hari n’abari bafite bizinesi zagiye zihagarara ariko aho COVID igenjereje amaguru make bagiye badufasha mu kugirango ba bantu basaga naho bari bagiye gusubira inyuma bakomeze batere imbere ndetse n’abaturage bacu muri rusange”.
Yakomeje agira ati “iri murikabikorwa harimo n’ikintu cyo kumurika ibyo dukora kuko nti tubikorera ku nyungu zacu ahubwo ni kunyungu z’abaturage. Iyo rero wabikoze uba ugomba no kugeza igihe runaka mbere yuko umwaka urangira ukabyerekana bakaba bagira naho bakujora wenda utakoze neza kugirango ubashe kunoza birusheho kugenda neza. Twavuga ngo bosi wacu twese ni uriya muturage yaba Akarere n’abafatanyabikorwa kuko nibo dukorera, bariya baturage badahari ntacyo twakora”.
JADF ni ihuriro ry’abantu bose bafite igikorwa bakorera mu Karere, uruhare runini rwa JADF y’Akarere ka Rwamagana ni ukuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 80.