Rwamagana: Abagore barishimira ko bahawe ijambo

Bamwe muri Mutimawurugo bo mu karere ka rwamagana bishimira ko bahawe ijambo rigatuma bagira uruhare mu guteza imbere imiryango yabo n'Igihugu.
Mu Nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore yabereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, ba Mutimawurugo bishimira ko bahawe agaciro, uburenganzira, ijambo, bakanasabwa kuba “Nkore neza bandebereho”.
Muri iyi Nteko hagaragajwe ibikorwa byakozwe na Bamutima w’Urugo mu mwaka wa 2022-2023, banahemba Imirenge itatu ya mbere yesheje imihigo, hanasinywa imihigo y’ibikorwa bya Mutimawurugo mu mwaka wa 2023-2024.
Ba Mutimawurugo bemeza ko mbere abagore bari abo murugo gusa. Ubu bagize agaciro, bakora ibikorwa by’iterambere batiriwe basaba abagabo buri kimwe cyose.
Muhawenimana Francine wo mu Murenge wa Mwulire avuko mbere abagore nta jambo bari bafite ariko ubu bakaba bararigize.
Ati “mbere abagore bagiraga akarengane, mpereye nko kuri nyogokuru wanjye uko nabonaga abayeho bitandukanye nuko umugore w’uyu munsi abayeho. Mbere umugore ntiyageraga aho abandi bari. Ubu twahawe ijambo, turakora tukikemurira ibibazo”. Muhawenimana yemeza agiye kuzana bagenzi be mu bikorwa bibateza imbere nkuko nawe yamaze kubijyamo.
Mukamurigo Chantal ni Mutimawurugo, atuye mu Murenge wa Munyiginya.Yasobanukiwe ko umugore afite ubushobozi bwo gutera imbere agateza imbere na bagenzi be. Ati “bagenzi banjye basigaye inyuma bafite uburenganzira bungana nubwabo bashakanye haba ku mitungo no mu kugira ijambo”.
Mukamurigo nawe akaba yiyemeje gufasha abayobozi mu mihigo bahize bakayifatanya haba mu bwisungane mu kwivuza, isuku, kureba abana bahohoterwa agafatanya nabo kwesa imihigo.
Mbonyumuvunyi Radjab, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yagize ubutumwa aha abagore. Ati “mwari mwarasubijwe inyuma, mwarahejwe mu bikorwa byinshi by’Igihugu, ariko ubu hari uwabasubije ijambo. Nkaba mbabwira ngo ntimuzatetereze uwaribasubije ahubwo muzabe “nkore neza bandebereho”.
Mbonyumuvunyi anemeza ko ari abagore bakorana mu mirimo ya leta, abikorera, abacuruzi, abahinzi n’aborozi bose bashoboye ndetse abasa gukomeza gukataza mu iterambere.
Ba Mutimawurugo bo mu Karere ka Rwamagana besheje imihigo kukigereranyo cya 98.5% mu mwaka w’Imihigo 2022- 2023.
Nyirahabimana Joséphine