Rwamagana: Ababyeyi barasabwa kuganiriza abana ntibahishire uwabahohoteye
Mu nama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Rwamagana, hatangijwe ubukangurambaga bwo kurengera umwana aho ababyeyi basabwa kuganiriza abana kugirango hirindwe ihohoterwa ribakorerwa.
Inama mpuzabikorwa ifite insanganyamatsiko igira iti “Ihame ry’Uburinganire, inkingi y’umuryango ushoboye kandi utekanye, no kurengera umwana”
Yahuriyemo n’ abayobozi batandukanye barimo, aba matorero, abikorera, imiryango itegamiye kuri Leta, amadini n’amatorero, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarezi, abakora muri serivise z’ubuzima n’umutekano.
Byukusenge Henriette wo mu Kagari ka nyarugunga, Umurenge wa Muyumbu wari witabiriye itangizwa ry’ubukangurambaga yavuze ko agiye kugenda akaganiriza abana bakajya bagira ubucuti n’ababyeyi babo, kugirango ikibazo bahura nacyo bajye babasha kukibabwira.
Ati: “ni ukudahishira uwahohoteye umwana, kuko ashobora kubikorera n’undi cyangwa uwo mu muryango wawe, tugomba kubaganiriza, n’uwahuye n’ikibazo agatangira amakuru ku gihe kuko guhishira umwanzi bigira ingaruka ku muryango nyarwanda”.

Twagirayezu Daniel, wo mu mudugudu wa Kinteko, akagari ka Rweri, mu Murenge wa Gahengeri ni umuyobozi w’umudugudu akaba yarashyizeho karabu y’urubyiruko aho bahura rimwe mu cyumweru, bakabaganiriza ko gukora imibonano mpuzabitsina nk’abana bato bitemewe.
Yagize ati : “ bikunda kuba ku bana batiga, ariko iyo dukanguriye abana bose kujya mu ishuri, bataha bakaganira n’ababyeyi ikibazo cy’ihohorerwa cyakumirwa. Ndagira inama abayobozi guhera ku isibo, kuganiriza abana binyuze mu makarabu twanamenya aho bahishira uwahohoteye tugatangira amakuru ku gihe”

Mukoshiki Zainabu ni Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Rwamagana yavuze ko guhishira uwahohoteye atariwo muti. Yagize ati: “ kubiceceka siwo muti, kuko niho havamo kujya kumvikana n’umuryango wahohoteye umwana we, akamwemerera ko azafasha umwana, akamugurira imyenda ndetse ko azamushaka akamugira umugore”.
Yakomeje agira ati “ibyo biviramo wa mwana wasambanyijwe gutwita inda atateganije, nyuma y’iminsi mike uwayimuteye akamujugunyana na wa mwana, bikamuviramo ingaruka z’ihungabana rikomeye”.

Uyu muyobozi yanavuze ko ari ukujya mu baturage bakabwira ababyeyi ko bagomba kuganiriza abana babo, bakabagira inama zo kwirinda gusambana kuko kuva nakera abana baganiraga n’ababyeyi bababwira uko bagomba kwitwara, kwiyubaha no kugira indangagaciro.

Mbonyumuvunyi Radjabu, ni Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, yavuze ko muri ubu bukangurambaga hazakorwamo ibikorwa byinshi bitandukanye birimo no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yagize ati : “ tuzibanda no mubibazo by’amakimbirane ariko tuzanakurikirana ku buryo bw’umwihariko bariya bana b’abangavu baterwa inda ndetse n’ababyaye kugirango bahabwe ubutabera kuko ni ikintu gikomeye”.
Inama ya komite mpuzabikorwa yatangiye kuwa 02/03/2026 ikazasoza kuwa 24/03/2026 , aho izaba imaze iminsi 22.
Mu Karere ka Rwamagana, mu bihembwe bibiri gusa by’umwaka 2025-2026, abangavu batewe inda batarageza ku myaka 18 bangana na 288.
Nyirahabimana Joséphine
