RUBAVU: Bamwe mu bakora uburaya bakomeje kudaha agaciro imiti ibarinda kwandura agakoko gatera SIDA

Ubuyobozi bw’Ibitaro by’akarere bya Gisenyi biherereye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, butangaza ko nubwo hari benshi mu Ndangamirwa (abakora umwuga w’uburaya) bamaze kumva akamaro ko gufata imiti ibarinda kwandura agakoko hatera SIDA, ko hakiri n’abandi benshi batumva akamaro kayo cyane cyane abataba mu mashyirahamwe. Ubu buyobozi buvuga ko icyo bubifuriza ari ukugira ubuzima buzira ubwandu.

Umujyi wa Rubavu ni umwe mu mijyi usangamo urujya n’uruza rw’abantu baturutse hirya no hino ndetse harimo n’abo mu bihugu bituranye n’u Rwanda, ni na hamwe kandi mu mijyi usanga harimo abakora uburaya batari bake.

Iyo uganiriye na zimwe mu ndangamirwa (abakora uburaya) ku bijyanye n’uburyo bakoresha mu kwirinda kuba bakwandura agakoko gatera SIDA ku batarandura, bavuvuga ko ikintu cyabafashije cyane ari ukuba barashyizwe mu mashyirahamwe atandukanye,  gusa ngo nubwo babizi baba mu buzima butoroshye kuko hari n’igihe bibagora kwikingira mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina. Gusa, ngo amahirwe yo kuba hari amashyirahamwe babarizwamo bituma boroherwa no kubona ubukangurambaga bahabwa n’ababishinzwe bujyanye no kwirinda  harimo guhabwa udukingirizo ku buntu ndetse n’imiti bahabwa ifasha abatarandura kutandura agakoko gatera SIDA yitwa Pre-exposure Prevention (PREP) bahererwa ubuntu ku bigo nderabuzima ndetse no ku bitaro bikuru bya Gisenyi .

Mukeshimana ni umwe mu bo twaganiriye, yagize ati “Njye mpura n’abagabo benshi kuko nkora uburaya, nagize amahirwe sinandura Virusi itera SIDA, gusa nk’umuntu ukora uburaya urabyumva umunota ku wundi nakwandura. Gusa, kuko  badukanguriye kwishyira mu mashyirahamwe nagize n’amahirwe yo kuhamenyera amakuru menshi yo kwirindo kwandura agakoko gatera SIDA, kuko tugira abakangurambaga baturutse ku bigo nderabuzima ndetse no ku bitaro bikuru bya Gisenyi; bagira igihe bakaza kudusura mu mashyirahamwe turimo bakadukangurira kuva mu buraya, ariko nanone abakiburimo banadukangurira uburyo bwo kwirinda kwandura harimo gukoresha agakingirizo ndetse n’indi miti baduha iturinda kwandura igihe twaba tudakoresheje agakingirizo kandi byose banabiduhera ubuntu.”

Nubwo ariko hari bamwe babyumvise ko bagomba kurinda ubuzima bwabo, hari n’abo twaganiriye bumva ko ntacyo bibabwiye, gusa ngo nta mashyirahamwe babarizwamo banze kuyajyamo. Ahishakiye na Namubonye Claudine bavuga ko batakwirirwa bata umwanya wabo bajya gushaka iyo miti ngo no kujya mu mashyirahamwe ntibabikozwa. Bavugaho n’ubundi ngo kunywa iyo miti ibarinda kwandura ntaho baba bataniye n’uwanduye kuko nawe ngo ahora ku miti.

Namubonye yagize ati “Ni byo ndigurisha ariko iby’iyo miti sinabivamo kuko n’ubundi kuyinywa ntaho naba ntaniye n’uwanduye SIDA, nawe uhora ku miti.”

Ahishakiye yunzemo ati ” Nonese ko nta mashyirahamwe turajyamo ibyo twabimenya gute? Njye natinye kujya mu ishyirahamwe pe, gusa ndabizi niho twakura amakuru ariko nyine ntiturimo.”

CSP Dr Tuganeyezu Oreste umuyobozi w’Ibitaryo bya Gisenyi.

Umuyobozi w’ibitaro by’akarere bya Gisenyi, CSP Dr Tuganeyezu Oreste,  atangaza ko ubu buryo bwa Prep bwitabirwa cyane cyane n’abakora uyu mwuga wo kwigurisha, ariko bemeye kujya mu mashyirahamwe y’indangamirwa. Dr Tuganeyezu kandi avuga ko hashyizweho ubukangurambaga muri aya mashyirahamwe kugira ngo bose babashe kubyumva.

Yagize ati “Ubu buryo bwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA dufite ababwitabira benshi, twakoze ubukangurambaga ku bakora umwuga wo kwigurisha benshi ariko bose bari mu mashyirahamwe, aba rero baratwumvise cyane ndetse baranitabira. “

CSP Dr. Tuganeyezu, akomeza avuga ko ubu ababagora badashaka no kubyumva ndetse binagorana kubakoraho ubukangurambaga ari abakora uyu mwuga ariko bakaba bataba mu mashyirahamwe.

Yagize ati ” Ubu abantu batugoye ni abakora uburaya bataba mu mashyirahamwe, ntibabasha kumva ubu buryo bwo kwirinda cyane ko bo kubakoraho ubukangurambaga bigoye kuko ntaho babarizwa hazwi uretse kubasanga mu miganda, gusa tuzakomeza kubakangura kandi gahoro gahoro twizeye ko nabo bazumva. “

Mu karere ka Rubavu kugeza ubu hari amashyirahamwe y’indangamirwa agera kuri 56, agizwe n’abagore 3 620. Muri aba, adafite ubwandu bemeye kwitabira gukoresha  ubu buryo bwa PREP mu 2022 bari 214, naho mu 2023 bakaba barageze kuri 412.  Aba bakora kandi uyu mwuga w’uburaya bashishikarizwa cyane kuba bava muri ubwo buzima bagashaka indi mirimo myiza bakora kandi irinda ubuzima bwabo.

Ubundi uburyo bwizewe bwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA, ni ukwifata byakwanga hagakoreshwa agakingirizo. Ubu buryo bwa PREP ni uburyo bw’imiti ihabwa n’abantu bari mu buzima bushobora gutuma bahura n’aka gakoko harimo n’abakora uburaya ariko batarandura virusi itera SIDA.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 9 =