23/11/ 2026 @ 4:11:38 PM

Nyabihu: Ifumbire y’imborera ifasha abahinzi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere

0

Ifumbire y’imborera ni kimwe mu bisubizo bishobora gufasha abahinzi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, binyuze mu kongera uburumbuke bw’ubutaka, kubufasha gufata amazi no kugabanya isuri.

Abahinzi bo mu Karere ka Nyabihu bavuga ko kuyikoresha bibafasha kubungabunga ubutaka no gufasha ibihingwa kubona ubuhehere bukenewe, cyane cyane mu bihe by’izuba.

Mu Murenge wa Kintobo, mu Karere ka Nyabihu, bamwe mu bahinzi bakoresha ifumbire y’imborera mu rwego rwo kunoza imiterere y’ubutaka no kongera umusaruro w’ibihingwa.

Nyiramigisha Jeanine, umuhinzi wo mu Murenge wa Kintobo, avuga ko gukoresha ifumbire y’imborera byamufashije kubungabunga ubutaka bwe, cyane cyane mu bihe by’izuba aho ubutaka bwumaga vuba.

Agira ati: “Mbere, iyo izuba ryamaraga igihe kirekire, ubutaka bwarumaga cyane kandi ibihingwa bikabura ubuhehere. Ariko maze gukoresha ifumbire y’imborera, nabonye ko ubutaka bugumana ubuhehere igihe kirekire, bigafasha ibihingwa gukomeza gukura nubwo imvura yaba yagabanutse.”

Kagiraneza Jean Claude, na we ni umuhinzi wo mu Murenge wa Kintobo, avuga ko iyi fumbire yamufashije kurinda ubutaka gutwarwa n’amazi y’imvura no kongera uburumbuke bwabwo.

Ati: “Iyo imvura yagwaga ari nyinshi, amazi yatembaga hejuru y’ubutaka, rimwe na rimwe agatwara n’ubutaka bwiza. Maze gukoresha ifumbire y’imborera, nabonye ko ubutaka burushaho gufata amazi no kugumana uburumbuke. Ibi bimfasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no gukomeza ibikorwa by’ubuhinzi.”

Uko ifumbire y’imborera ifasha kubungabunga ubutaka

Ifumbire y’imborera ifasha ubutaka kongera ubushobozi bwo gufata no kubika amazi, bigatuma budahita bwuma mu gihe cy’izuba. Ibi bigira uruhare mu kugabanya ingaruka z’amapfa no kurinda ubutaka gutwarwa n’isuri.

Nteziryayo Ignace, inzobere mu buhinzi, asobanura ko ubutaka burimo imborera ihagije bushobora gufata amazi menshi kurusha ubutaka butayifite. Iyo imvura iguye, amazi ashobora gucengera mu butaka aho gutemba ku buso bwabwo, bityo bikagabanya isuri kandi bikongera amazi abikwa mu butaka.

Ibi bifasha ibihingwa kubona ubuhehere bukenewe mu mikurire yabyo, cyane cyane mu bihe by’izuba. Bityo, gukoresha ifumbire y’imborera ni imwe mu ngamba zifasha abahinzi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kubaka ubuhinzi burambye.

Uko ifumbire y’imborera itegurwa

Nteziryayo Ignace avuga ko gukora ikirundo cy’ifumbire y’imborera bisaba kubanza gutegura ahantu hafite metero imwe kuri metero imwe, hagashyirwaho uduti duto tw’amashami kugira ngo umwuka ubashe kwinjira mu kirundo.

Agira ati: “Ubanza ugategura aho ushyira ikirundo cy’ifumbire, metero imwe kuri metero imwe, ugasasamo uduti duto tw’amashami kugira ngo umwuka ubashe kwinjira munsi y’ibyatsi, n’udusimba turi muri cyo tubone umwuka n’urumuri.”

Nyuma yo gutegura aho ikirundo kizakorerwa, hongerwamo ibyatsi byatemwe bifite uburebure bwa santimetero 20. Ibyo byatsi biravomererwa kugira ngo bibobe, hagakurikiraho kongeramo ifumbire y’imborera cyangwa itaka ryiza bifasha mu kubora kw’ibisigazwa by’ibimera, harimo ibigoligoli, ibitiritiri,ibishogoshogo ibishishwa by’ibiribwa bitandukanye, ibyatsi n’ibindi.

Hagati mu kirundo hashyirwamo igiti gifasha umwuka kugera imbere mu kirundo. Hejuru hongerwaho ibyatsi bibisi, hanyuma hagashyirwaho ivu n’ishwagara kugira ngo bigabanye ubusharire bushobora guterwa n’ibyatsi bimaze kubora. Ibyo bikorwa kugeza ikirundo cyuzuye.

Nteziryayo avuga ko ikirundo gifite metero imwe kuri metero imwe gishobora gutanga hafi toni imwe y’ifumbire y’imborera, bitewe n’ibikoresho byakoreshejwe.

Igihe ifumbire imara kugira ngo ibe yaboze

Kugira ngo ikirundo kibore neza, kigomba kwitabwaho mu gihe cyose cyo kubora. Mu gihe cy’izuba, ni ngombwa kukivomerera kugira ngo kigumane ubuhehere bukenewe. Hashobora kandi kongerwamo amaganga cyangwa inkari kugira ngo byihutishe igikorwa cyo kubora.

Nyuma y’amezi abiri, ikirundo kirabirindurwa kugira ngo ibyari hejuru bijye hasi, bityo ibikoresho byose bibore neza.

Bitewe n’ubushyuhe bw’ahantu kiri n’ubwoko bw’ibikoresho byakoreshejwe, ifumbire ishobora kuba yahiye neza mu gihe kiri hagati y’amezi ane n’atandatu.

Gukora no gukoresha ifumbire y’imborera ni bumwe mu buryo burambye bwo kubungabunga ubutaka, kongera uburumbuke bwabwo no gufasha abahinzi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

 

About Author

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 1 =