Muhanga : Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryabaye umusemburo w’iterambere

Uyu mubyeyi yishimiye ko agenda agera ku iterambere kubera gufata n'umugabo. @USAID Hinga Weze.
Bamwe mubatuye mu Kagali ka Kagitarama mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, bavuga ko nyuma yo gusobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzazanye, ubu barakataje mu iterambere kuko basigaye bakorera hamwe ntawusobanya n’undi mu miryango yabo.
Nubwo mu Rwanda hari bamwe batavuga rumwe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, aho bamwe mu bagabo barifata nko kubangamira uburenganzira bwabo bwo gukora icyo bashaka ; ariko hari abavuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye bwaje kuzamura iterambere ry’imiryango rishingiye ku gukorera hamwe k’umugabo n’umugore.
Bamwe mubatuye mu Kagali ka Kagitarama mu Murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, baragaragaza ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryabafashije kuzamura iterambere ry’imiryango yabo, kuko mbere wasangaga abagabo bakurura bishyira mu gihe abagore bo nta jambo bagiraga mu ngo zabo.
Ingabire Solange umwe mu bagore batuye mu Kagali ka Kagitarama, avuga ko mbere y’uko basobanukirwa ihame ry’uburinganire batabashaga gukora ngo biteze imbere. Kuri ubu, ahamya ko nyuma yo gusobanukirwa n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bateye imbere ku buryo bugaragara, ugereranyije nuko byahoze batarasobanukirwa uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ati “Kera umugore yari umuntu wo mu rugo gusa, ariko ubu no kubaka inzu byose arabikora, hose ajyayo agakora, bitewe n’akazi gahari’’.
Munyaneza Jeannette utuye mu Kagali ka Gitarama, nawe avuga ko nk’abagore, bishimira ko basigaye bajya mu matsinda yo kwiteza imbere kuko byafatwaga nk’igikorwa cy’uburara ariko ubu nabo bakaba basigaye barahawe uburenganzira bwo kuyitabira ; arinaho bahera bizigama bakanagurizanya amafaranga bikabafasha kubona amafaranga yo gukemuza utubazo tumwe na tumwe batiriwe batega amaboko ku bagabo babo.
Byenda Emmanuel atuye mu Murenge wa Nyamabuye avuga ko kuri ubu, abagabo batakivunika cyane bashaka amafaranga yo gutunga urugo kubera ko n’abagore babo basigaye babafasha gushaka ibyatunga urugo bigatuma ubuzima bworoha.
Yagize ati “Urebye abagabo ntitukivunika cyane twumva ko guhahira urugo ari umutwaro wacu gusa, kubera ko abagore bacu badufasha ubundi ibintu bikagenda neza’’.
Ubushakashatsi bwakozwe na PSF bwagaragaje ko hakiri icyuho mu mibare y’abakobwa bitabira gukora imirimo y’ubwubatsi ndetse no kwitabira kuba abayobozi ahanini ugereranyije n’umubare w’abahungu bakora iyo mirimo kuko dufatiye urugero nko mu myanya ifata ibyemezo mu rwego rw’abikorera, abagore bangana na 32 %, naho mu bucuruzi abagore bari ku kigero cya 33 % kandi nabwo bagaragara cyane mu bucuruzi buto n’ubuciriritse.
Joshua Kwihangana