Muhanga:  Hari imiryango ikibanye mu makimbirane

Amakimbirane mu muryango. @Kigali Today

Bamwe mubatuye mu Kagari ka Kagitarama, mu Murenge wa Nyamabuye Akarere ka Muhanga bavuga ko hari imiryango ikibanye mu makimbirane bitewe nuko abagabo n’abagore batumva kimwe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati yabo.

Nyiraneza Colette avuga ko yabanaga n’umugabo we batumvikana hanyuma bakaza gutandukana bitewe no kutuzuzanya. Yagize ati “umugabo yarantaye nge n’abana arigendera, ntiyigeza ambwira aho agiye kuko navuye guhingira umuntu mu kiraka nsanga yagiye n’ibintu byose byari mu nzu’’. Akomeza avuga ko byaba byaratewe nuko bahoraga mu makimbirane bitewe nuko umugabo ntacyo yamariraga urugo kuko yabaga yasinze.

Nyiraneza yakomeje kandi avuga ko imiryango ibana mu makimbire muri aka kagali ka kagitarama ari myinshi, ati ‘’ no muri iki gipangu turimo harimo umugabo n’umugore barara barwana’’.

Byenda Emmanwel avuga ko hari bamwe mu badashyira hamwe n’abagore babo ngo buzuzanye ugasanga amafaranga bakorera bayanywera, aho kuyazana mu rugo ngo bayahahishe ibitunga umuryango, ibyo bigatera kutumvikana hagati y’abagize urugo.

Umuyobozi w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert nawe yemera ko hakiri imiryango ikibanye nabi muri aka karere, ariko bakomeje ubukangurambaga. Yagize ati “iyo miryango turayigisha, tukayiganiriza mu mirenge yose, tuyigisha ku bijyanye n’amategeko agenga umutungo ku bashakanye, uburyo bawufataho umwanzuro no gusezerana imbere y’amategeko iyo hariho ababanye batarasezeranye. Hari n’igihe izo nyigisho tuzitanga umuryango ku muryango tukabikura muri rusange bitewe n’ibibazo birangwa muri buri muryango’’.

Imibare dukesha umukozi ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Muhanga, igaragaza ko ingo 595 zari zibanye nabi mu mwaka wa 2021, ni mu gihe muri uyu mwaka wa 2022, izo ngo zagabanutse zikagera kuri 281. Iyo mibare kandi igaragaza ko magingo aya, umurenge wa Rongi ariwo ukigaragaramo umubare munini w’ingo zitabanye neza kuko ufite ingo 50 mu gihe Umurenge wa Kibangu ariwo ufite umubare muto w’ingo 7 gusa zikibanye mu makimbirane.

Philbert Mbonigaba

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 + 24 =