Urwego rw’ubukerarugendo rwahinduye ubuzima bw’abaturiye pariki

Mu birori byo Kwita izina abana b’ingagi wabaye ku nshuro ya 20 kuri uyu wa gatanu tariki 05 Nzeli 2025, bamwe mu bawitabira baturutse imihanda yose bagaragaje ko agaciro n’imbaraga leta y’u Rwanda yashyize mu kubungabunga ibidukikije byatumye ubuzima bw’abaturiye pariki buhinduka.

Mwambutsa Jean Damascène  na Ntawera Glycérie bombi ni abo mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze baganiriye na RBA.

Ntawera  yavuze ko mbere yari umukene ku buryo atabonaga amafaranga.

Yagize ati” Nta mwenda,nta sabune nabibonaga bingoye! Ariko aho batangiriye kwita izina byahinduye amateka kuri njye. Twajyaga muri pariki y’ibirunga kwangiza ishyamba. Twacagamo imigano tukayishingiriza imyaka iyindi tukayicana; abagabo bakajya gutega inyamaswa bakazana inyama tugateka”.

Akomeza avuga ko kuri ubu ubuzima bwahindutse.

“Uyu munsi nitwe turi kubungabunga pariki y’ibirunga, umutungo ukomokamo watugiriye akamaro. Ubu mfite inka n’intama, batwigishije no gukora imishinga y’ubutubuzi bw’imigano nta muturage ukijya kuyishaka muri pariki”.

Mwambutsa na we avuga ko ubuzima bwe bwahindutse kuko batarabona inyungu ivuye mu bukerarugendo mbere yari umuhinzi uhinga mu buryo budasobanutse.

Ati”nahingaga nshaka ibyo kurya ku buryo mu mezi ane nasaruraga ibiro 50  by’ibirayi. Ariko batwigishirije kwiteza imbere, ubu nsigaye mpinga ku buryo mu mezi ane nshobora gusarura toni y’ibirayi; ibyo mbikesha amafaranga y’inyungu ava ku bukerarugendo asaranganywa abaturiye pariki. Iyo bayatanze avamo ay’ubwisungane mu kwivuza ku gihe no kurihira abana amashuri ”.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko mu myaka 10 ishize, miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda, zashowe mu mishinga yo kubaka ibikorwaremezo birimo amavuriro, amasoko n’inzu zo guturamo n’ibindi bikomeje guhindura imibereho y’abaturage.

Ati “Ibi bikorwa bigabanya amakimbirane hagati y’abaturage n’inyamaswa zo muri pariki, ariko bikanazamura imibereho myiza y’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”

Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe iterambere (RDB) , Jean-Guy Afrika

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yashimiye abaturiye pariki y’ibirunga uruhare bagira mu kuyibungabunga.

Yagize ati “Kuri iyi nshuro ya 20 yo kwita izina abana b’ingagi, ibi birori byongeye kubera hano mu Kinigi hafi yanyu kugira ngo tubagaragarize ko dushima umusanzu wanyu mu gusigasira ingagi no guteza imbere ubukerarugendo mu gihugu cyacu”

Dr Nsengiyumva yanabashishikarije gukomeza kwita no kubungabunga ingagi, kuko ari umutungo w’agaciro.

Ati”Guverinoma irabashishikariza gukomeza kubyaza umusaruro ibikorwaremezo bikikije pariki n’imishinga igamije guteza imbere imibereho yanyu. Muhore muzirikana ko izi ngagi ari umutungo w’agaciro kanini dufite kandi tugomba gusigasira twese”.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin

Ku ikubitiro ubwo umuhango wo kwita izina abana b’ingagi watangizwa mu mwaka wa 2005, abana 23 biswe amazina. Kuri iyi nshuro ya 20, abana b’ingagi 40 bakaba biswe amazina. Mu myaka 20 ishize abasaga 390 ni bo bamaze guhabwa amazina mu birori ngarukamwaka byo Kwita izina.

Mu mwaka wa 2024, ubukerarugendo bwinjirije igihugu cy’u Rwanda asaga miliyoni 647 z’amadolari y’amerika avuye kuri miliyoni 620 z’amadolari y’amerika rwari rwinjije mu mwaka wa 2023.

Madamu Jeannette Kagame n’abandi bashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi, bitabiriye ibirori byo Kwita Izina

Raporo y’urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB igaragaza ko 27% yinjijwe aturutse mu bukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi, aho bwinjije asaga miliyoni 200 z’amadolari y’amerika.

Imibare ikaba igaragaza ko pariki z’igihugu zo mu Rwanda uko ari enye, mu mwaka wa 2024 umubare w’abazisura wazamutseho 10.7% ndetse n’amafaranga zinjiza azamukaho 8.5%.

Nadine Umuhoza

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 × 13 =