Kigali: igitaramo cyo kumurika no guteza imbere impano z’abana

Kuri iki cyumweru taliki 10 Kanama 2025, hateganyijwe ’launch’ y’igitaramo cyiswe ‘Kiddo Talents’ kizaba ku nshuro ya mbere mu mujyi wa Kigali, kikazakomeza no mu bindi bihe bizakurikiraho nk’uko ubuyobozi bwa Kiddo Hub bwagiteguye bubivuga.

Nk’uko Mbonyumugenzi Gentil Theodomire abivuga, kuri iyi nshuro ya mbere hagiye harebwa abana bahagarariye abandi muri buri ntara, ndetse n’abasanzwe bafite impano zitandukanye kugirango hakorwe launch y’igitaramo, ariko ko mu bitaramo bizakurikiraho hari bimwe bizahinduka mu majonjora.

Ati: “Ubutaha ‘structure’ yabyo izahinduka, tuzaba dufite ‘competitive format’, aho buri ntara tuzajya dukuramo abana bahagarariye abandi noneho bagahatana ku rwego rw’igihugu tukaba ari bo tugaragaza, ntabwo tuzajya tugaragaza abana ngo ni uko uyu nguyu afite icyo yakoze cyizwi ahubwo ni ukugirango na wa wundi utazwi wabigaragaje ko koko yamugirira akamaro aze tumushyire kuri ‘spot light’, tumuhuze n’amahirwe atandukanye.”

“Hakabaho n’indi aspect ‘showcase’, hari abandi bana noneho badafite abantu babareberera badafite n’ahantu bagaragariza impano zabo ni ukuvuga, abana bakeneye umwihariko wabo, icyo nakwita ‘stage’ y’abana, aho abana baza kureba bagenzi babo , umwana akaza kuri stage nka ‘main perfomer’, iyi ni launch first audition ni showcase noneho ubutaha ni bwo byaba competition haza n’ibihembo.”

N’ubwo atazaba ari amarushanwa nyir’izina, ariko ngo abana bazagaragaza impano zabo ntibazaviramo aho.

Ati:” bimwe mubyo ababyeyi n’abana bazungukiramo, abana bose dufite hari ‘special gifts’ twabageneye, ariko hari na ‘mentorship’ twabemereye tuzabakorera mu gihe tugikomanga mu baterankunga batandukanye .”

Uncle G. avuga ko igitekerezo cya Hub cyaje kuko n’ubundi asanzwe mu burezi aho yagiye abona abana batoya benshi baba bafite impano zitandukanye ariko ugasanga muri sosiyete bumva ko umwana azatungwa n’amasomo gusa, impano zabo zipfukiranwa cyangwa ntizitabweho , ariko ko ababyeyi bakwiye guhindura imyumvire kuko umwana ashobora no gutungwa n’impano ye.

Ati:”Ibyo rero twabikoze kugirango muri kino kinyejana cya 21 ababyeyi babashe gusobanukirwa ko ubuzima bw’umwana butashingira gusa ku ikayi n’ikaramu, icyo tumaze kugitekereza twakoze iyo ‘concept note’ dutangira nyine initiative yacu ya ‘Kiddo Hub’.

Ibi kandi bishimangirwa na Yankurije Ariane ufite umwana witwa Louange w’imyaka icumi, umwe mu bana bari muri aya marushanwa, akaba afite impano zitandukanye zarimo kuririmba no gukina ikinamico. avuga ko umwana we yatangiye kuririmba afite imyaka 6 aribwo yamushyigikiraga nk’umubyeyi n’ubwo hanze babifataga nabi bamubaza ukuntu aretse umwana muto ajya muri ibyo, ababyeyi benshi bagatekereza ko azahita aba ikirara ariko ngo si ko bimeze ahubwo iyi mpano hari icyo yamufashije nk’umubyeyi.

Ati:”Kuba afite iyo mpano yo kuririmba ntibyamubujije kugira ikinyabupfura kuko ashobora kwiga ukamuyobora nk’umubyeyi yaza mu biruhuko ukamufasha no mu mpano.” Ikindi nk’ubu hari ikinamico yakinagamo agahembwa bikamfasha ku mafaranga y’ishuri.

Kiddo Hub yakira abana bafite imyaka 3 kugera kuri 15 ku buntu hakabaho kubyina kinyarwanda na kizungu, n’izindi mpano zitandukanye. Kiddo Hub kandi ivuga ko intego yayo ari ukugira hub ya mbere, ikazajya ijya gushaka impano, ikazitaho, ikazikurikirana kugirango bamenye ko abo bana impano zabo zabagiriye umumaro, mu ntego yayo igira iti “bringing young talents to light”.
Iki gitaramo kizabera ku ishuli rya Kepler I Kinyinya mu karere ka Gasabo, saa munani z’amanywa, aho kwinjira bizaba ari 5000, hazitabira abana batandukanye barimo Moriox kids na Sherrie Silver Foundation.

Adeline NIKUZE ISHIMWE.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 × 29 =