Karongi: Abakora imirimo y’amaboko ya VUP yabakuye mu bukene

Ibikorwa bya VUP, aho barimo gukora umuhanda.
Abaturage bo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera, Akagali ka Gacaca baciye ukubiri n’ubukene babikesha imirimo y’amaboko bakora muri VUP (Vision Umurenge Program).
Mu kurandura ubukene bukabije mu Rwanda, hashyizweho gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program) harimo imirimo y’amaboko, aho abaturage bafite amikoro make basezera ku bukene bagakora bakiteza imbere.
Aba baturage barishimira ko bashyizwe muri iyi gahunda ya VUP kuko ibafasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye, aho buri muturage yakuye amaboko mu mufuka. Ikaba ibafasha kubona ibitunga imiryango yabo bakarushaho kugira imibereho myiza n’ iterambere.
Ntabuganyiro Celestin akora muri VUP yagize ati “umushahara mpembwa n’izindi nkunga mbona bimfasha kwiteza imbere, nkabona ibitunga umuryango, kwishyurira abana ishuri no kubabonera ibyo bakeneye”.
Undi muturage ukora muri VUP yemeza ko iyi gahunda yaje ikenewe kuko hari aho bavuye naho bageze biteza imbere babikesha gukora imirimo itandukanye ibinjiriza amafaranga akabafasha mu kwiteza imbere.
Aba bombi barashimira Leta y’ubumwe uburyo idahwema kubatekerezaho ibagezaho ibyiza bibafasha kugira imibereho myiza no gutera imbere.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Akagali ka Gacaca avuga ko imirimo y’amaboko yahinduye ubuzima bw’ abaturage mu buryo bugaragara kuko nta muturage ugitega amaboko kuri Leta ngo imuhe ibimutunga n’umuryango we. Yagize ati “bakuye amaboko mu mufuka barakora bashaka ibibatunga hamwe n’imiryango yabo.”
Hagendewe ku bushakashatsi ku mibereho y’ingo “EICV2” bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) muri 2007, ubukene bukabije bwari ku kigero cya 38%; hamaze gushyirwaho gahunda ya VUP, “EICV5” yakozwe muri 2017 yagaragaje ko ubukene bukabije mu Rwanda bwari busigaye ku gipimo cya 16%.
Icyifuzo kiri muri gahunda y’Igihugu ni uko ubukene bukabije mu Rwanda bwazaba buri ku kigero kiri munsi ya 1% mu mwaka wa 2024.
Niyomahoro Alice, Umunyeshuri wimenyereza umwuga w’itangazamakuru.