Kagitumba: Abahinzi b’urusenda barishimira iterambere rwabagejejeho, bagasaba gushyigikirwa kurushaho

Urusenda mu gishanga cya Kagitumba.

Mu gishanga cya Kagitumba giherereye mu kagari ka Kagitumba, umurenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare, ubuhinzi bw’urusenda bukomeje guhindura imibereho y’abaturage, bubavana mu bukene bubaganisha ku iterambere rirambye.

Abagize Koperative KABOKU, bahinga uru rubuto, bavuga ko rwabahinduriye amateka, rutuma bubaka, bagura amatungo, banishyurira abana amashuri, bityo bakizera ko ejo habo ari heza kurushaho. Cyakora bagasaba leta ko yabafasha guhangana n’ibikibabangamiye kugira ngo barusheho gutera imbere.

Mutuyimana Hilariya, umwe mu banyamuryango, avuga ko urusenda rwamuhinduriye ubuzima mu buryo bugaragara. Ati“Rwatumye mbasha kwigurira ikibanza, nubaka inzu y’amabati 27. Ubu mituweli tuyishyura ku gihe, abana bariga, kandi twarakuze mu mitekerereze y’imibereho yacu.” Ibyo bikaba binashimangirwa n’imikoranire ya bamwe muri abo bahinzi n’umuguzi witwa Herimani ubaha imbuto, imiti n’inama, bakamwishyura ku musaruro.

Uyu ni umwe mu bahinzi b’urusenda mu gushanga cya Kagitumba wishimira iterambere yagezeho kubera ubuhinzi bwe

Ibyo kandi byemezwa na Mukamurenzi Yozafina, umuhinzi w’inararibonye agira ati “Twabashije kwigurira inzu n’amatungo, twishyura mituweli ku gihe, abana bacu bariga. Ubusanzwe ntitwari dufite ayo mahirwe. Ubu turi kwigira.”

Uwingabire Roza na we yemeza ko “Urusenda rwamukuye mu icumbi, ubu akaba atuye mu nzu ye bwite.” Yongeraho ko ari umushinga ushobora gutanga inyungu ifatika ku muntu wese uwukoranye umurava akabona n’ubufasha bukwiye.

Karekezi Tomasi, wahinze kuri hegitari eshatu, ashimangira ko ubuhinzi bw’uru rubuto bubafitiye akamaro kanini kandi buri guteza imbere abahinzi barwo. Ati“Nahinze kuri hegitari eshatu, nsarura toni 17. Nubwo igiciro kikiri hasi, urusenda rufite ubushobozi bwo kuduha imibereho myiza turamutse tubonewe isoko rihamye.”

Nubwo abo bahinzi b;urusenda bavuga ko ubuhinzi bwabo bwababereye isoko y’amajyambere, ubu bahanganye n’imbogamizi zirimo kutabonera imiti ku gihe, ikiguzi gito ku isoko, ikibazo cy’ubwanikiro ndetse n’ihindagurika ry’ibihe, bityo bagasaba ko inzego bireba zababa hafi mu gushakira ibisubizo ibyo bibazo bibangamiye iterambere ryabo.

Uretse ibyo bibazo byose, abahinzi bifuza kandi ko inkunga ya Leta yongera kugaruka mu mitangire y’imbuto, ifumbire n’imiti.

Ubuyobozi bw’akarere buri kubafasha gukemura bimwe mu bibazo

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwagaragaje ko bufite icyerekezo cyo gukomeza gushyigikira ubuhinzi bw’urusenda nk’umwe mu mishinga ifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’abaturage. Meya Gasana Stephen avuga ko hari imishinga yo kuvugurura imiyoboro y’amazi yuhira ibishanga, harimo n’icya Kagitumba, binyuze muri gahunda ya CDT. Ati “Twabonye ko ikibazo cy’amazi kiri mu bituma urusenda rupfa. Gukemura icyo kibazo bizazamura umusaruro.”

Yongeyeho ko hari umushinga bahuriyeho na NAEB n’abafatanyabikorwa bo muri Koreya, wo kubaka inyubako zizifashishwa mu kumisha urusenda. Ati “Ibi bizatuma abahinzi bagira ubushobozi bwo gutunganya umusaruro neza no kuwugurisha ku giciro cyiza, batari ku gitutu cyo gutinya ibihombo.”

Meya GASANA Stephen avuga ko akarere kari gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abahinzi b’urusenda mu gishanga cya Kagitumba

Ku bijyanye n’imiti, Meya yagaragaje ko inzego bireba ziri gukora ibishoboka byose ngo zibonere abahinzi ibisubizo bifatika: “Iyo umuti umwe udakoze, dushaka undi. Turakorana n’inzego zitandukanye ngo iki kibazo gikemuke burundu.”

Abahinzi ba KABOKU basaba ko Leta yakomeza kubaba hafi binyuze mu nkunga y’imbuto, imiti n’ifumbire, nk’uko byahoze.Bashimangira ko urusenda ari icyambu cy’iterambere, kandi ko mu gihe rukomeje gushyigikirwa, ruzarushaho kubaka ubukungu bw’ingo n’igihugu muri rusange.

Imirimo yo kuhira urusenda.

Igenzura riheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku bufatanye na NAEB ryagaragaje ko urusenda ruri mu bihingwa ngandurarugo bifite akamaro kanini mu bukungu. Gusa, rukunda guhura n’ibibazo bikomoka ku myumvire y’abahinzi, ibura ry’ubumenyi ku ikoreshwa ry’imiti n’ifumbire, ndetse no ku mihindagurikire y’ibihe.

Raporo yagaragaje kandi ko, nubwo hari intambwe yatewe mu gutunganya imbuto, kugaburira isoko ryo mu gihugu no hanze yacyo bigikomeje kuba hasi, bitewe n’igenamigambi ritanoze, kuhira bitaranozwa neza, n’igiciro kitajyanye n’ishoramari. Ikindi, 65% by’abahinzi b’urusenda mu Rwanda bakoresha uburyo bwo kuhira budafite ireme, bigira ingaruka ku musaruro cyane cyane mu bihe by’izuba rikabije.

Mu gishanga cya Kagitumba, urusenda ruhinze kuri hegitari zirindwi, hakaba hari gahunda yo kurwongera rukagera kuri hegitari ijana.

UWAMALIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 6 =