Irafasha Patience ufite ubumuga bwo mu mutwe n’ingingo yegukanye umudari wa zahabu ku rwego rw’Isi

Irafasha Patience ufite ubumuga bwo mu mutwe n'ingingo, ubwo yahabwaga umudari mu Budage mu mwaka wi 2023. Ifoto: Izere Mubyeyi.

Izere Patience afite ubumuga bwo mu mutwe n’ingingo akaba yararerewe muri Izere Mubyeyi, afite ibintu byinshi yagezeho,aho yanabashije kwiga, ibyinshi akaba abizi. Kuri ubu ni umwe mubakinnyi bahagariye abandi ku rwego rw’Isi mu mukino wa Boccia /Bacer yanahawemo umudari wa zahabu.

Irafasha Patience akina umukino wa baccia, yabanje kuwukina hano mu Rwanda ahabwa itike yo kujya gukinira Abou Dabi, azana umudali wa kabiri, agarutse mu Rwanda bamuhemba indi tike yo gukomeza gukina indi mikino.  2023 yagiye gukina mu Budage, ahabwa umudari wa zahabu. Hakaba hari indi mikino azajya gukina ariko akaba ataramenya igihugu bazamwoherezamo.

Irafasha avuga ko umwana ufite ubumuga akina kuko ari urugero abandi bareberaho. Aragira ati “abana bafite ubumuga ni abana nk’abandi barashoboye kandi ntimukabaheze nubwo hari abana baba bafite intege nke ariko hari ibintu bashobora kugeraho. Rero tubarinde akato, bicike ntibizongere. Umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe cyangwa ubundi bumuga ni umwana nk’abandi”.

Bamwe mu bana barererwa ku kigo cya Izere Mubyeyi. Ifoto Izere Mubyeyi.

 

Ndetse ngo hari nindi mirimo bakora muri Izere Mubyeyi nko kudoda inkweto. Anakangurira ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubazana muri Izere Mubyeyi bagafashwa.

Twahirwa Innocent, atuye mu Kagali ka Busanza, Umurenge wa Kanombe, ni umubyeyi urerera muri Izere Mubyeyi, afite umwana w’umukobwa akunda nawe umukunda, ngo aho yize mu irerero ntibari bafite porogaramu ishobora kumufasha gukomeza, amujyana muri Izere Mubyeyi kuko bo bafite porogaramu ebyiri .

Yagize ati “yaje ari umukobwa utinya kuvugana n’abantu uretse jyewe gusa, ariko uko iminsi yagiye ishira nagendaga mbona hari ibintu agenda atinyuka gukora cyane cyane kuvuga kuko aribyo byamugoraga. Uyu munsi aravuga, biga mu gifaransa nkumva anavuze ijambo ntatekerezaga ko yabasha kuvuga, indirimbo bize, udukino bakinye aratumbwira, homework (umukoro wo mu rugo) akiyanzanira nkamufasha kuyikora kandi akayikora neza”.

Twahirwa akomeza agira ati “abibaza ngo umwana ndamujyana he? Namuzane muri Izere Mubyeyi kuko bafite program y’abana bafite ubumuga n’indi y’abatabufite. Babafasha kuzamuka mu buzima busanzwe no kwiteza imbere kandi bigaragarako hari icyo bazageraho nk’abandi bana”.

Bamwe mu bana barererwa ku kigo cya Izere Mubyeyi barimo gukina. Ifoto: Izere Mubyeyi.

 

Twahirwa asaba ababyeyi guha abana bafite ubumuga uburenganzira nk’abandi . Agira ati “ari umwana, umumama, umupapa bose ntawabigizemo uruhare, uko umubyeyi atekereza amashuri y’abana badafite ubumuga ari nako  agomba gutekereza amashuri y’umwana ufite ubumuga. Nibazane abana babakure aho babahishe bareke ipfunwe”.

Mukashyaka Agnès ni umuhuzabikorwa muri Izere Mubyeyi ndetse akaba no mubayishinze, nawe afite umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe. Aravuga uko iki gitekerezo cyaje.

Agira ati “narimfite ikibazo cyuko nzamurera, ariko kubera umuryango nagiyemo witwa Ukwemera n’Urumuri (Foi et Lumière), ushingiye ku marangamutima cyangwa ku myizerere batwigishije uburyo dushobora kubana n’abo bana, kubakunda tukabaha uburenganzira bwabo. Ibyo byose narabyumvise mbishyira mu bikorwa umwana wanjye ndamukunda cyane nkora ibishoboka byose ngo muhe urukundo kandi nkamuha n’uburenganzira bwe bwose yaba kwivuza, kwiga n’ibindi”.

“Hamwe nabo twafatanije twagize igitekerezo cyo kutabyihererana twenyine, dukora ubuvugizi mu bandi babyeyi, mu nshuti kuko abarimo bose ntago bafite abana bafite ubumuga ariko harimo ababakunda kuko baba bashaka kugira icyo babakorera ngo babateze imbere. Niyo mpamvu twashinze uyu muryango tugira ngo abana bafite ubumuga bwo mu mutwe nabo bagire uburenganzira nk’ubw’abandi. Ababyeyi be kubafata nk’umuzigo cyangwa umusaraba bikoreye”.

Bamwe mu bana bafite ubumuga bari mu ishuri ku kigo cya Izere Mubyeyi. Ifoto: Izere Mubyeyi

 

Ndayisaba Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), yashimiye Izere Mubyeyi ku ntambwe bamaze gutera anabasa kwagura ikigo bakakira abana benshi kuko abana bakeneye ibigo nka Izere Mubyeyi ari benshi . Ati “ nimwaguke, mwagure uburezi bwanyu , mukomeze mufashe ababyeyi kubona aho abana babo bafite ubumuga n’abatabufite bashobora kubonera uburezi kandi uburezi bufite ireme”.

Izere Mubyeyi yatangiye mu mwaka wi 2004. Ishuri ritangira 2006. Ubu rifite abana bafite ubumuga 68, rikaba riri mu murenge wa Kanombe. Hakaba hari abahabwa ubuvuzi bakorerwa kinésithérapie ( kugorora ingingo z’umubiri) batarageza igihe cyo kujya mu ishuri. Abaharangije bo ni 46.

Kugira ngo umubyeyi ajyaneyo umwana asabwa uruhare rwe hakurikijwe ubushobozi bwe.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 − 15 =