Inkura 70 z’umweru ziturutse muri Afurika y’Epfo zagejejwe muri Pariki y’Akagera

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Kamena 2025, inkura 70 z’umweru (southern White Rhino) zagejejwe muri Pariki y’igihugu y’Akagera iherereye mu ntara y’iburasirazuba, zivanywe mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Umuyobozi Mukuru w’iyi Pariki, Ladislas Ndahiriwe, yavuze ko gucunga umutekano w’izi nkura zose aricyo kintu cya mbere.

Yagize ati”izo twazanye zose ari iz’umukara, ari iz’umweru tumaze kuzana nta nimwe yapfuye kubera ko bayirashe cyangwa umuntu yaje gufata ihembe ryayo, zicungiwe umutekano”.

 

Inkura 70 zijyanywe muri Pariki y’igihugu y’Akagera zivanywe muri Afurika y’epfo

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima mu rwego rushinzwe iterambere, RDB, Mutangana Eugène, yasobanuye uruhare izi nkura zizagira mu kuzamura umusaruro w’ubukerarugendo.

Ati” Ni inyamaswa iri mu zikunzwe eshanu kandi igira uruhare rwo kugaragara cyane kubaza kuyisura; ntabwo ari uko yamenyereye abantu cyane ahubwo niko iteye. Irisha ubwatsi bw’umukenke, ibyo rero biha amahirwe abaje kuyisura kuyibona”.

Mutangana yakomeje avuga ko kuzana izindi nkuru bizongera umubare w’abanyarwanda basura iyi pariki, bikazamura n’umusaruro.

Yagize ati “Abayisura 54% ni abanyarwanda, bivuze ko byongera amahirwe yuko uko bazajya baza gusura inyamaswa mu kagera bazazibona mu bwinshi bikabashimisha bigatuma bagaruka, cyangwa se bigatuma haza benshi. Uko tubona benshi niko tubona umusaruro w’ubukerarugendo, ni na ko dusarura rya 10% rijya mu baturage baturiye pariki no mu mishinga yabo ”.

Inkura iri kurisha ubwatsi bw’umukenke muri Pariki y’igihugu y’Akagera

Izi nkura zagejejwe  mu Rwanda Gihugu ku bufatanye bw’urwego rushinzwe iterambere, RDB, Umuryango Howard G Buffet n’Ikigo African Parks.

Ikigo African Parks gicunga Pariki y’Akagera kivuga ko  izi nkura  zakoze urugendo rw’ibirometero 3,400 mu gikorwa gikomeye cyo kuzimura cyakozwe mu byiciro bibiri, buri kimwe kirimo inkura 35.

Icyiciro cya mbere cyazo  cyageze mu Rwanda tariki 5 Kamena 2025, na ho icya kabiri kihagera mu rukerere rwo ku itariki 09 Kamena 2025.

Ikigo African Parks  kivuga kandi ko iyi Pariki  zazanywemo imaze kwerekana ko ari ahantu hizewe hashobora kwakira izi nyamaswa. Izi nkura z’umweru 70 zije zihasanga izindi 30 zageze mu Rwanda mu mwaka wa 2021, ubu zikaba zari zimaze kuba 41. Kuri ubu iyi pariki ikaba iri kubarizwamo inkura 111 z’umweru.

Abashinzwe ubuzima bw’inyamaswa bavuga ko izi 70 zije gufasha gushyiraho amatsinda atandukanye y’inkura ku mugabane, no guteza imbere ubusugire bw’urusobe rw’ibinyabuzima.

Nadine Umuhoza

Photo: African Parks

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
34 ⁄ 17 =