Gutsinda Isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri PISA ni Ishema ku Rwanda _ Dr. Bahati

Dr. Bahati Bernard, Umuyobozi Mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA asobanurira abanyeshuri no muri ES Kanombe/ EFOTEC ibijyanye n'isuzuma mpuzamahanga ry'abanyeshuri PISA.
Isuzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri PISA (Programme for International Student Assessment) rizakorwa n’abafite imyaka 15 hamwe n’abafite 16 itarengeje amezi 2, NESA, ivuga ko kuritsinda ari ishema ry’Igihugu.
Iri suzuma rizakorwa mu gihugu hose, mu bigo by’amashuri 213 biva mu turere twose. Akaba ari isuzuma rizakorwa mu masomo 3. Ariyo; imibare, science n’icyongereza.
Umuyobozi Mukuru Dr. Bahati Bernard mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, avuga ko mu bihugu bya OECD (Ikigo mpuzamahanga cy’ubufatanye mu bukungu n’iterambere), umwana w’imyaka 15 urangije icyiciro rusange aramutse afashe icyemezo cyo kujya mu buzima busanzwe bareba ngo ajyanyemo ubuhe bumenyi bwamufasha kubaho mu buzima bwo hanze. Yaba afashe icyemezo cyo gukomeza andi masomo bakareba ubushobozi ajyanyemo bwamufasha gukomeza kwiga ayo masomo.

Dr. Bahati yanavuze ko isuzuma ridashingiye kubyo umwana yiga mu bitabo ahubwo ari isuzuma rishingiye kugukoresha ariya masomo yize mu gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe. Rikaba ridashingiye ku nteganyanyigisho y’igihugu runaka. Yanasabye abanyeshuri bazaryitabira kuzarikora barishyizeho umutima kuko kuritsinda ari ishema ry’u Rwanda.

Mu ishuri rya ES Kanombe / EFOTEC, aho ubukangurambaga bwahere, Ingabe Petyia Jordyn’s w’imyaka 16, wiga mu mwaka wa 3, avuga ko iri suzuma rizamufasha kugira imitekerereze yagutse. Ati “PISA izamfasha gusubiza ibibazo bitamfashe umwanya munini mu gutekereza kuko nize gutekereza byimbitse”.

Kugumaho Caleb w’imyaka 15 nawe yiga muri ES Kanombe/ EFOTEC, avuga ko guserukira igihugu muri iri suzuma ari ishema kuri we no ku gihugu. Yagize ati “Guserukira igihugu cy’u Rwanda mvuye mu bandi bana numva ari ishema ryinshi kandi PISA izanamfasha kongera imitekerereze yanjye n’ubushobozi mu mibare, uko tuzagenda twiga niko ubushobozi bwacu buzagenda bwiyongera.”
Ibihugu byitabira iri suzuma ni 91 harimo 5 byo muri Africa harimo u Rwanda, Kenya, Zambia, Moroco na Egypt.