Gutaha mu muryango: Inkingi y’uburezi bufite ireme kuri GS Nyagatare
Mu gihe inzego z’uburezi zikomeje gushaka ibisubizo birambye byatuma umunyeshuri arushaho gutsinda no kubona uburere bwubaka ejo hazaza heza, ikigo cya GS Nyagatare giherereye mu murenge wa Nyagatare mu karere ka Nyagatare cyahisemo guca burundu kwiga abanyeshuri bicumbikiye mu ma “geto” (ghetto) mu rwego rwo kongera umutekano, imyitwarire myiza n’imitsindire. Ubu umunyeshuri wese asubira mu muryango ku mugoroba, yaba akoresheje igare cyangwa imodoka zitwara abagenzi, kugira ngo arusheho kurindwa ingaruka mbi zituruka ku kuba kure y’umuryango.
Bwana Muvara Benison , Perezida w’Ihuriro ry’Ababyeyi n’Abarezi (PTA) muri GS Nyagatare, avuga ko iyi gahunda yashyize ikigo ku rwego rwo hejuru mu mitsindire. Yagize ati “Uyu munsi ikigo cya GS Nyagatare kiri mu bigo bya mbere bitsindisha neza. Dufite abana barenga ibihumbi bitatu kandi buri mwaka umubare w’abana uza kwiga uriyongera kubera umusaruro mwiza w’ikigo. Twaciye burundu gahunda y’abana biga bicumbikiye. Ubu nta munyeshuri urara muri “geto” haba abakobwa cyangwa abahungu.”
Akomeza avuga ko abana benshi baza ku ishuri bakoresheje amagare kubera guturuka kure nka Kabare, Nshuri, Rutaraka, Mirama na Cyonnyo. Ibi babikora kugira ngo barinde abana ingaruka z’imyitwarire mibi ikomoka ku kwicumbikira, umwana agafata inshingano igihe kitaragera bikaba byamuviramo ibishuko bitandukanye nko gukoresha ibiyobyabwenge, ubwomanzi n’ibindi bishobora kubabuza umusaruro mwiza.

Imitsindire izamuka n’uburezi bufite ireme
Umuyobozi wa GS Nyagatare, Bwana Murambya Félix, na we yemeza ko guca “geto” byahinduye byinshi.
Ati “Dufite abanyeshuri hafi 3000, abarimu 64. Nubwo ubwinshi bw’abana busaba imbaraga nyinshi, imitsindire si mibi kuko muri uyu mwaka w’amashuri dushoje nk’uko imibare ibigaragaza ntabwo byari bibi kuko mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza abanyeshuri batsinze ku kigero cya 79%, mu cyiciro rusange batsinda ku kigero cya 82% naho mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye batsinda ku kigero cya 91%. Ibyo byose byatewe n’umutekano n’imyitwarire myiza dufite ubu nyuma yo guca ‘geto’.”
Avuga ko kuva muri 2014 kugeza muri 2016 hari imyitwarire mibi yagaragaraga mu banyeshuri bicumbikiye, ariko kuva gahunda yo kuba mu miryango yabo yatangira, ibibazo byagabanutse cyane.
Ati “Umwana uri mu businzi cyangwa imyitwarire idahwitse ntashobora kubonekamo umusaruro. Ariko kuva aho abana batangiriye gutaha mu miryango, imyitwarire yabo yarushijeho kuba myiza, bityo n’imitsindire irazamuka.”

Ababyeyi na bo barahamya ko kwicumbikira byari ikibazo gikomeye
Nyirihirwe Claudine, umuturage wo mu mudugudu wa Nyagatare ya 2, ufite abana biga muri iki kigo, ashimangira uruhare runini rw’umuryango mu myigire y’umwana.
Ati “Iyo umwana ataha mu rugo, umubyeyi aramuganiriza, akamenya ikibazo afite kandi akamufasha mu myigire no mu mibereho ya buri munsi. Mbere abana bari muri “geto” bariyoboraga, nta muntu ubahwitura. Nta ruhare rw’ababyeyi rwabaga rurimo, ari byo byabakururiraga mu ngeso mbi.”
Akomeza avuga ko ubu abana babaye hafi y’imiryango yabo, bityo bikabafasha kwitwara neza no kwiga bafite umutekano n’uruhare rw’ababyeyi rukagaragara.

Guhera mu mwaka wa 2012, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uburezi bw’imyaka 12 . Ibyo byajyanye no kugabanya abanyeshuri bacumbikirwa (“boarding”) mu mashuri yisumbuye, hagamijwe ko abana benshi basubira mu miryango yabo ku munsi, bityo uburezi bukagera kuri bose kandi nta kiguzi kinini ku baturage. Itegeko n° 10/2021 rigena imiterere y’uburezi mu Rwanda n’ Iteka rya Minisitiri n° 8/2016 rigena uburyo gucumbikira abanyeshuri (“boarding system”) bikorwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye rivuga ko ishuri ricumbikira abanyeshuri iyo ryabiherewe uruhushya, hakurikijwe amabwiriza ya Minisiteri, kandi ko amashuri abanza akwiye gukurikirana abanyeshuri biga bataha. Ubu buryo buha umuryango inshingano yo gukurikirana umwana, bukagabanya imyitwarire mibi n’ibibazo by’umutekano, kandi bukongerera abanyeshuri amahirwe yo kwiga mu buryo bufite ireme, mu mashuri adacumbikira abanyeshuri.
UWAMALIYA Mariette
