Gukina n’abana ntibireba abagore gusa ahubwo bireba ababyeyi bombi

Umugabo wizihiwe no gukinana n'abana. @Théophile

Mu mujyi wa Kigali bamwe mu bagabo bavuga ko bashimishwa cyane no gukina n’abana babo, mu gihe hari abantu bumva ko gukina n’umwana bireba umubyeyi w’umugore gusa.

Ibi ni ibyagarusweho kuri uyu wa Gatandatu, taliki 30 Nyakanga 2022; ubwo ku Kacyiru ahaherereye isomero rusange, haberaga ibikorwa byateguwe n’umuryango witwa KINA RWANDA, ibikorwa bihuriza hamwe abana batandukanye ndetse n’ababyeyi babo maze bagakina imikino ibafasha kuruhuka ndetse no gutekereza cyane.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’itangazamakuru bari abagabo ndetse n’abagore bose bari baje gukina n’abana babo imikino itandukanye mu rwego rwo gusabana n’abana babo.

Umwe mu babyeyi witwa Mugabo Octave yari yazanye abana be batatu, umuhungu umwe ndetse n’abakobwa babiri yabwiye itangazamakuru ko imikino itandukanye abana be bakina ibafasha gutekereza cyane ndetse igatuma bamenya uko bavumbura ibintu bishya mu buzima.

Mugabo yakomeje abwira umuntu ufite imyumvire ivuga ko gukina n’abana ari iby’abagore gusa atari byo, ahubwo ko bidakwiriye guterera umwana mama we, kuko iyo abonye ababyeyi bombi mu mikino bituma abiyumvamo bigatuma abatinyuka bitewe n’ubwo bucuti bagirana. Ubwo bucuti ngo butuma umubyeyi amenya uko agira umwana inama uko agenda akura.

Mugabo Octave ubwo yakinaga n’abana be umupira haruguru ye hari undi mugabo uri guha amata umwana yazanye gukina. @Théophile

Undi mubyeyi w’umugore waganiriye n’itangazamakuru ariko akaba atifuje ko amazina ye atangazwa mu nkuru, yavuze ko, yabonye imikino myinshi azajya abasha gukina n’abana be, bityo bikazamufasha kugirana ubushuti bukomeye n’abana be.

Umwe mu bana wari wazanye n’umubyeyi we yavuze ko yaje kwishimisha, ariko by’umwihariko agakunda imikino yo gusimbuka, gutera muri paniye ariko byumwihariko akunda umupira.

Umuyobozi mukuru wa KINA RWANDA yitwa Malik Shaffy Lizinde, yabwiye itangazamakuru ko uyu mushinga ukorera hirya no hino ku Isi, ukaba ugamije gushishikariza abana n’ababyeyi kwigira mu mikino itandukanye, kuko iyo umuntu arimo gukina yiga ibintu byinshi. Yavuze ko ababyeyi bareka gutekereza ko gukina ari iby’abahaze ahubwo ari ibya buri wese, kuko buri mukino ufite icyo wigisha.

Uyu muyobozi yasoje asaba ababyeyi bose gukina n’abana babo no mu gihe bari mu ngo zabo.

 Theophile Uwiringiyimana

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 × 9 =