Bugesera : Abanyeshuri barasabwa kugira umuhate ngo bazatsinde PISA

Abanyeshuri bo muri Maranyundo Girls School, bateze amatwi bumva ibijyanye n'isuzuma mpuzamahanga ry'abanyeshuri "PISA" (Programme for International Student Assessment).
Iri suzuma mpuzamahanga ry’abanyeshuri “PISA” (Programme for International Student Assessment), rizatangira tariki 27 Mata 2025 rikageza 7 Kamena 2025, abanyeshuri barasabwa kuryitegurana umuhate kuko babazwa ibijyanye n’ubuzima busanzwe babihuza n’amasomo bize.
Ni isuzuma rizakorwa bwa mbere mu Rwanda, rikazakorwa mu masomo y’imibare, icyongereza na siyansi ; aho haba harebwa ubumenyi abanyeshuri bahawe niba bubafasha gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe.
Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Bugesera Gashumba Jacques avuga ko iri suzuma nta kigoranye kirimo ahubwo abanyeshuri bagomba kugira umuhate bakumva ko guhagararira neza u Rwanda ari ikintu cy’ingenzi cyahesha ishema akarere ka Bugesera ndetse n’igihugu. Yagize ati « ntibazaze mu myanya y’inyuma kuko isura bagaragaje niyo sura y’u Rwanda, nibagaragara neza bakaza mu myanya myiza niyo izaba ari isura y’u Rwanda, icyo tubabwira nuko bashyiramo imbaraga bakagenda badafite ubwoba, kuko gushyiramo imbaraga ntabwo bari buze kujya mu makayi ngo bige ahubwo ni ukuganira na bagenzi babo bakumva ko ibyo biga arinabyo bijya mu buzima busanzwe ».

Udahemuka Audace, umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu ishuri rya Maranyundo Girls school i Bugesera avuga ko ari amahirwe akomeye cyane kuba ikigo cyabo kiri mu bigo bizahagararira u Rwanda mu isuzuma rya PISA. Yagize ati « tuzategura iri zumana neza kuko dusanzwe twitabira amashuri mpuzamahanga, tuzashyira hamwe na NESA, ariko tutibanda kubyo abana biga biri kuri porogarumu y’igihugu ahubwo tubihuza n’ubuzima busanzwe.

Abanyeshuri bo muri Maranyundo Girls school bavuga ko biteguye gutsinda iri suzuma kuko ari inshingano zabo mu guhesha ishema u Rwanda.
Hirwa Teta Keny Roxanne yagize ati « ngiye guhera aka kanya shyiramo imbaraga kugira ngo nzabashe gutsinda neza PISA, mpuza amaso niga n’ubuzima busanzwe ».

Munezero Parfaite nawe yagize ati « n’inshingano zanjye guteza igihugu cyanjye imbere nkijyana aheza kurushaho, tucyamamaza kurushaho, mu gutoranwa ntago bisaba kwiga, mu gihe watoranijwe ukomeza kubaho ubuzima busanzwe ubihuza n’abasomo wiga umunsi ku munsi ».

Iri suzumwa rizitabirwa n’ibihugu 91 harimo 5 byo muri Afurika ; ari byo u Rwanda, Kenya, Maroc, Misiri na Zambia.