Biguma yanze kwisobanura kubyo aregwa

Ifoto ya Biguma ishushanyije n'abunganizi be mu rukiko rwa rubanda i Paris.

Ku wa Gatatu, taliki taliki ya 21 Kamena 2023 umunsi wa 26 w’urubanza rwa Biguma uregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi, mu ibazwa rye yasubizaga ko ntacyo abivugaho ndetse akagezamo agaceceka.

Hategekimana Philippe bita Biguma wageze mu Bufaransa 1999 agahindura izina akitwa Philippe Manier mu ibazwa rye ntacyo yashatse kuvuga mubyo yabazwaga byose. Dore ibyo yagiye abazwa ariko ntagire icyo abivugaho.

Ubushinjacyaha: wavuze ko impamvu wahinduye izina ariko utari kubona ibyangombwa hano kuko wari umusirikari, nyamara abandi bari abasirikari nkawe baje gutanga temoignage (ubuhamya) hano, bo ntibahinduye amazina kandi barabibonye

Biguma: Ntacyo mbivugaho.

Ubushinjacyaha: mu ibazwa ryawe kandi wavuze ko uzi neza uko inzego za gendarmerie zakurikiranaga, urongera kubyemeza? Biguma ati ntacyo mbivugaho.

Ubushinjacyaha: Wakoreraga i Nyanza mu ibazwa ryawe wavuze ko hari abigeze kugutera ubwoba ariko uvuga izina rimwe gusa nta bandi? Madame procureure ntacyo mbivugaho. Wavuze ko wibuka uwitwaga César wari umujandarume yari mu bo wayoboraga, ntacyo mbivugaho.

Ese watubwira niba mu Rwanda waba warigeze uhabwa amasomo yerekeye gukoresha intwaro zirimo izo mu bwoko bwa mortier zitandukanye? Ntacyo mbivugaho

Wigeze kuvuga ko wari ukuriwe na capitaine Birikunzira waguhaga amabwiriza ese waba warigeze wanga gukurikiza amabwiriza yaguhaga? Ntacyo mbivugaho. Ese i Nyanza waba warigeze ukorera muri secrétariat ya compagnie ya Nyanza? Ntacyo mbivugaho. Ese waba uzi ko capitaine Birikunzira yari afite abamurinda bihariye? Ntacyo mbivugaho. Ese Nyabisindu, Nyabubare byari mu ho gendarmerie ya Nyanza yagenzuraga? Ntacyo mbivugaho. Mu ibazwa ryawe wavuze ko mwakoreshaga mortier ariko mukagira ibisasu bito byo gukoresha urongera kubyemeza? Ntacyo mbivugaho. Ese uribuka abari bazi gukoresha intwaro muri gendarmerie ya Nyanza? Pas de commentaire (ntacyo mbivugaho). Ese waba wibuka ingano y’intwaro gendarmerie ya Nyanza yari ifite mbere na nyuma y’urupfu rwa Habyarimana, ese wagiraga intwaro, hari pistolet wagendanaga? Ese wakwibutsa urukiko ubwoko bw’ibisasu i Nyanza mwagiraga? Waba wibuka imodoka ya Mercedes Benz wigeze kuvuga? Waba wibuka ubwoko bw’imodoka capitaine Birikunzira yagendagamo? Waba warigeze uhabwa service n’umushoferi w’umukuru wa gendarmerie ya Nyanza? Ibyo byose ati pas de commentaire à faire (ntacyo mbivugaho).

Waba wibuka ko i Nyanza witwaga Biguma? Ntacyo mbivugaho. Uremeza ko utari Biguma?  Aha niho yasubije ari Je ne suis pas Biguma (sindi Biguma). Abatangabuhamya benshi bavuze ko kuva tariki 7/4/1994 wari uri mu mirimo muri gendarmerie ya Nyanza nka adjudant chef Biguma urabyemeza cyangwa urabihakana? Je ne commente pas madame la procureure (Ntacyo mbivugaho).

Ese wavuye i Nyanza mu kwezi kwa kane cyangwa ukwezi kwa gatatu? Ntacyo mbivugaho.

Ubushinjacyaha burakomeza:  Mu ibazwa ryawe wavuze ko hari barrière zo ku birataro, i Kavumu, kuri TRAFIPRO? Uribuka ko wabwiye abajandarume ko wavuye i Nyanza hari barrière 6? Wabwiye abajandarume kandi ko iyo wasohokaga ugiye guhahira abajandarume wacaga kuri za bariyeri, akubajije icyo izo bariyeri zakoraga usubiza ko zari izo kugenzura niba nta bantu ba FPR bahanyura, urongera kubyemeza ? Ati cwee! (Araceceka).

Uyu munsi twumvise umutangabuhamya wari ufite imyaka 18 wagarutse ku mbwirwarihame ya perezida Sindikubwabo i Butare. Wowe ubajijwe niba ubyibuka cyangwa waragiye yo uvuga ko ntabyo uzi. Ese ni gute abantu bose mu Rwanda bamenye iby’iryo jambo wowe wari gendarme i Nyanza hafi ya Butare ntubimenye, bishoboka bite? Ati cwee. Bakubajije iby’igitero cy’i Nyanza tariki ya 25 Mata 1994 uvuga ko utari uhari none ni gute wavuga ko utari uhari kandi waravuze ko utibuka neza itariki waviriye i Nyanza? Ese jenoside itangira i Nyanza wari uhari? Bakubajije niba warasohokaga wavuze ko rimwe na rimwe wasohokaga. Waba uzi burugumestre Nyagasaza? Ese wadusobanurira impamvu wagombaga gusohoka ujya gushakira ibyo kurya abajandarume kandi nyamara ari ho bari basanzwe batuye ? Ibyo byose Biguma ntacyo yabivuzeho yiyubikiye umutwe.

Biguma ubwo yasabwaga kwiregura taliki 20 Kamena bwo yaravuze

Perezida w’urukiko yasabye Biguma kugira icyo avuga ku byaha yashinjwe, afata imbago ye arahaguruka, perezida w’urukiko amusaba kuvuga yicaye niba abishaka. Nuko asohora urupapuro ruzinze mu mufuka we atangira gusoma agira ati «Nyakubahwa Perezida, ndagushimira kumpa ijambo. Buri munsi nshinjwa n’abantu ntazi ibyaha kdi abo bose ibyo bavuga ni ibinyoma kdi nabo ubwabo baravuguruzanya.Ndumva akababaro kabo, ariko sinjye wakoze ibyo bancinja. Njyewe ubwange nagize uruhare mu kurokora abatutsi barimo umuryango wa Mvuyekure François, Mporanyi Charles, SG de MRND, nakoze uko nshoboye ngo nabo mbarinde ».

Yakomeje agira ati « Ikindi mu mwaka wa 1994, mu kwa Kane sinari i Nyanza. Col Rutayisire niwe wari superieur wange arabizi, muri chaos (imyigaragambyo) mu bihe bikomeye. Massacres (ubwicanyi) bwaberaga hose kubera intambara ya FPR. Monsieur le président reconnait mon innocence ce n’est pas nié le génocide, ce n’est nié aussi la souffrance des victimes (Nyakubahwa Perezida umva kuba ndi umwere, ntago ari uguhakana jenoside, ntanubwo ari uguhakana ububabare bw’abarokotse). Yongeye ho ibyo yavuze arinabyo yabwiye juge d’instruction (…..).

Philippe Hategekimana wari uzwi nka Biguma afite imyaka 67. Tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko agomba kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda i Paris (Cour d’Assises de Paris) mu Bufaransa.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 + 26 =