Barara hamwe ariko batabanye: Ukuri kutavugwa cyane ku ihohoterwa ryo mu ngo

Mu ngo zimwe na zimwe z’abanyarwanda, imitima iragenda ikomereka bucece. Nubwo bamwe basangira igitanda, umutima uba ushira. Amakimbirane, ubusambanyi, n’ihohoterwa byahinduye imiryango nk’imbohe, aho bamwe mu bashakanye babanye nk’abanzi bacecetse.
Mu gihe Leta y’u Rwanda ishyira imbere guteza imbere imibereho myiza y’umuryango, hari ibikorwa bikomeje kubera mu ngo mu buryo bw’ibanga, bikabangamira uburenganzira bwa muntu, bikaba bishingiye ku makimbirane y’imbere mu miryango, ubusambanyi, n’ihohoterwa ritagaragarira amaso y’abandi, ariko rishwanyagura imiryango buhoro buhoro.
Ibibera mu miryango ibiri yo mu turere twa Muhanga na Nyamagabe bigaragaza uko ihohoterwa ryo mu ngo rikomeje kuba ikibazo gikomeye, rikaba rishingiye ku byaha bihishwe n’ubwumvikane buke bukabije hagati y’abashakanye.
Muhanga, umugabo yahindutse umunyagitugu kubera igikomere cy’ubusambanyi
Mu murenge wa Shyogwe, akagari ka Kinini, umudugudu wa Nyakabungo, umugabo witwa Uwimana Peter (izina ryahinduwe), umumotari, ari mu makimbirane akomeye n’umugore we Umuhoza Josiane (izina ryahinduwe). Ibi byatangiye nyuma y’uko Uwimana yivagamo akabwira umuturanyi we Sinzinkayo Yohani (izina ryahinduwe) ko atagishoboye gutera akabariro, maze uyu muturanyi we agatangira kwegera umugore wa mugenzi we, kugeza ubwo batangiye ubusambanyi bwageze aho bwerura.
Abaturanyi bavuga ko Josiane na Sinzinkayo basambanira ahantu hatandukanye harimo no mu nzu zitaruzura ndetse no mu bihuru. Ibyo byageze aho abana bababona. Uwimana yaje gufatira umugore we mu cyuho maze aramukubita bikabije kugeza ubwo abaturanyi batabaye.
Kuva ubwo, Uwimana yahise atangira kujya amufungirana, akajya amukubita igihe cyose agarutse yasinze, amubwira ko uko azajya asinda azajya yibuka ko yamuciye inyuma akamukubita. Havugimana Yozefu, umuturanyi wabo ati “Bahora barwana, rimwe numvise umugore amubwira ati ‘urashaka kunkubita ifuni?’”
Umuhoza yigeze no gushyamirana n’umugore wa Sinzinkayo Yohani, ubwo yamushinjaga kuba yaramutwariye umugabo, ariko uwundi amutuka amusubiza avuga ko “nta kintu umugabo we ashoboye” ko “Sinzinkayo ari we akunda” kandi atazamureka.
Nyamagabe, umugabo yataye urugo ajya kubana n’undi mugore
Mu murenge wa Gasaka, akagari ka Ngiryi, umudugudu wa Ngiryi, umugabo witwa Kamana Emmanuel (izina ryahinduwe) ufite umugore n’abana babiri, yataye urugo asiga umugore we, ajya kubana rwihishwa n’umuturanyi we Umwiza Jane (izina ryahinduwe) ufite umugabo w’umusirikari uri mu butumwa muri Mozambike. Yari afite gahunda yo kumujyana Uganda, ariko nyuma aza kumva ko Umwiza amaze gusezerana n’undi mugabo.
Nubwo Umwiza Jane yasezeranye, agenda abwira abantu ko adakunda umugabo we basezeranye, ko yakomeje gukundana na Kamana Emmanuel. Emmanuel usanzwe ari umwogoshi ahora abeshya umugore we ko arara ku kazi, nyamara yirarira kwa Umwiza waje no kumubeshya ko yamutwitiye, akamwaka amafaranga menshi ngo atazasohora ibyabo.
Umugore wa Emmanuel yaje kumenya ayo makuru, barashyamirana kugeza ubwo batangiye kujya bahora barwana ariko bakirinda kubibwira ubuyobozi banga ngo kwiteza rubanda, ibyabo bikavugwa gusa n’abaturanyi. Umwiza Jane ubwe yivugira ko adashobora kureka Emmanuel, ko akimukunda cyane, kandi ko yasezeranye n’undi mugabo ari ugushaka gusa uko yabaho.
Kuri izo ngero zombi, inzego z’ubuyobozi zivuga ko zitazi ayo makuru kubera ko abakagombye kuyazishyikiriza batigeze babikora. Semana Kizito wo mu mudugudu wa Muremberi, akagali ka Mbare, umurenge wa Shyogwe, akarere ka Muhanga yagize ati “ Bamwe baragenda bakagumana ubushyamirane bwabo mu rugo, bakanga kubishyikiriza ubuyobozi ngo hato batiteza abantu. Ugasanga umugabo n’umugore bamaze imyaka n’imyaka batabana mu cyumba, bahora barwana ariko wababona hanze ukagira ngo nta cyabaye!”
Uwamariya Yohanita, umwe mu nshuti z’umuryango mu kagali ka Gahogo, mu murenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga avuga ko iri hohoterwa ryo mu ngo ridashyirwa ahagaragara rigira ingaruka zikomeye zirimo ihungabana, uburwayi bwo mu mutwe, gutandukana kw’abashakanye, ndetse rikagira n’ingaruka ku bana bareba ibikorwa byo kurwana no gutukana hagati y’ababyeyi babo.
Abayobozi batandukanye bahora bumvikana basaba abaturage kudahishira ihohoterwa, gutanga amakuru ku gihe, kwitabaza inzego z’umutekano n’ubuyobozi mu gihe habaye ikibazo; no gukemura amakimbirane hakiri kare, binyuze mu biganiro n’ubujyanama. Nyamara ibi hari aho bitubahirizwa maze amakimbirane akamenyekana ari uko hari upfuye cyangwa ukomerekejwe mu bari bafitanye amakimbirane.
Ihohoterwa riracyari ikibazo gikomeye
Amakuru atangwa na MIGEPROF n’imibare yavuye mu bushakashatsi ku mibereho y’imiryango mu Rwanda (DHS 2019/2020) agaragaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryo mu ngo rihangayikishije aho 46% by’abagore babanye n’abagabo bamaze guhura n’ubwoko bw’ihohoterwa ryo mu rugo (ku mubiri, mu mutwe cyangwa ku gitsina) naho 37% by’abagore bafite hagati y’imyaka 15-49 bamaze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibi byiyongera ku buryo ihohoterwa ryibasira abagore cyane kurusha abagabo, ndetse rikorwa kenshi n’abo babana mu rugo. Ubushakashatsi buvugwa hejuru bugaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abagore ryavuye kuri 40% muri 2015 rikagera kuri 46% muri 2020.
Mu guhangana n’iki kibazo, Leta y’u Rwanda yashyizeho Isange One Stop Centers 44 zitanga ubufasha ku ihohoterwa, harimo ubuvuzi, ubujyanama, n’ubutabera. Hashyizweho kandi amategeko arimo Itegeko No 59/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rihana by’umwihariko abakoze ihohoterwa, ndetse hanakorwa ubukangurambaga buhoraho busaba abaturage gutanga amakuru no kudaceceka.
Gusa, nk’uko bigaragara mu nkuru za Muhanga na Nyamagabe, hari abakomeza kwirinda gutabaza, bakihitamo gukinga akabati ibikomere by’imiryango. Benshi barara hamwe, ariko batabanye. Bakabana n’ubwoba, ipfunwe, n’umubabaro ku buryo iherezo rya byose riba urupfu, ubumuga cyangwa guhemukirwa n’abo wizeraga
UWAMARIYA Mariette