Amwe mu mateka ya Mukandamage Antoinette wakinnye akaba ari umutoza w’umupira w’amaguru

Mukandamage Antoinette, umutoza w'ikipe y'abana The Winners. @Yedidiya
Mukandamage Antoinette atuye mu Mujyi wa Muhanga akaba arinaho avuka mu Murenge wa Nyamabuye; ni umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru y’abana bakiri bato.
Mu mwaka wi 2010 yatangiye gukina umupira w’amaguru afite imyaka 13, mu ishuri ribanza rya Gitarama (Ecole Primaire de Gitarama). Kuri ubu afite imyaka 25 akaba ari umutoza w’ikipe y’abana b’abahungu ibarizwa mu kademi ya The winners ikorera imyitozo kuri stade ya Muhanga. Akaba yarabitangiye mu mwaka wa 2018 nyuma yo guhagarika umurimo wo gukina.
Akiri umukinnyi yakiniye ikipe ya As Kigali y’abari n’abatega rugori ndetse n’ikipe ya Muhanga y’abari n’abategarugori.
Mukandamage aganira na (www.thebridge.rw); yavuze ko yishimiye urwego agezeho atoza umukino w’amaguru. Ati “nishimiye urwego ngezeho mu mitoreze yange kandi ndizerako ruzakomeza kuzamuka kuko ndimo gushaka ibyangombwa byo gutoza mu cyiciro cyambere dore ko arizo nzozi zange”.
Anashishikariza abakobwa kutitinya kuko umukino w’umupira w’amaguru atari uw’abahungu gusa kuko nabo bashobora kuwukina kandi bakagera ku nsinzi y’ibyo bashaka kugeraho.
Kuri ubu Antoinette amaze kugera kugera kuri byinshi abikesha gukina ndetse no gutoza nkuko yabidutangarije ati “nasohokeye ikipe y’igihugu njya hanze tuzana insinzi, ni bintu nishimiye cyane. Ikindi maze kubaka inzu muri Muhanga ni bintu bitaba byoroshye kuko i Muhanga harahenze ariko iyo bampembye mu ikipe ngerageza kwizigamira ikindi ndimo kwiga kugira ngo mbone ibyangombwa”.
Micheal uzwi ku izina rya Nzinga, akaba ari umutoza ukorana Antoinete mu ikipe imwe ya the winners avugako yishimiye kubona umutoza w’umukobwa kandi ubishoboye cyane cyane mu ikipe bombi bahuriyemo. Ati “iyo urebye uburyo atoza abana b’abahungu uba ubona bisaneza twe nkabatoza tubana neza, natwe ubwacu mu ikipe bidutera ishema”. Akaba anifuza kubona abandi bakobwa batinyuka bagakora uyu mwuga wo gutoza.
Tuyisenge Yedidiya