Abitabiriye amarushanwa y’imikino ngororamubiri basobanuriwe serivisi za SGF.
Ku wa 8 Ugushyingo 2026, Ikigega Cyihariye cy’Ingoboka (SGF) cyitabiriye amarushanwa y’imikino ngororamubiri (Athletics) yabereye mu Karere ka Bugesera, aho cyasobanuriye abitabiriye inshingano zacyo na serivisi gitanga, by’umwihariko izirebana n’indishyi zihabwa abagizweho ingaruka n’impanuka zo mu muhanda.
Muri iki gikorwa, abitabiriye amarushanwa basobanuriwe serivisi zitandukanye zitangwa na SGF, hibandwa cyane ku ndishyi zihabwa abantu bagize impanuka zo mu muhanda zatewe n’ibinyabiziga bitishingiwe cyangwa bitamenyekanye. Banahawe umwanya wo kubaza no gusobanuza ibibazo bijyanye n’ibisabwa kugira ngo uwagize impanuka yemererwe guhabwa indishyi.

Rose Uwamariya, Umuyobozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi (DAF) muri SGF, yashimiye abateguye amarushanwa, abakinnyi bayitabiriye ndetse n’abaje kubashyigikira. Yijeje ko SGF izakomeza gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere abafite ubumuga, by’umwihariko ababa baragize ubumuga biturutse ku mpanuka zo mu muhanda.
Yasobanuye inshingano za SGF, anasubiza ibibazo bitandukanye by’abitabiriye igikorwa. Ibyo bibazo byibanze kuri serivisi zitangwa n’iki kigega, ibisabwa kugira ngo umuntu azihabwe, inzira zikurikizwa mu gusaba indishyi, ndetse n’icyakorwa mu gihe usaba indishyi atanyuzwe n’icyemezo cyafashwe ku busabe bwe.
Aimable Sibomana, umukozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), yasobanuye ko iki gikorwa kiri muri gahunda zitandukanye zateguwe mu rwego rwo kwizihiza ukwezi kwahariwe ubukangurambaga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga.
Yavuze ko ubwo bukangurambaga bwatangiye ku wa 4 Ugushyingo 2026, bukazasozwa ku wa 3 Ukuboza 2026 mu Karere ka Gakenke. Bwahujwe no kwizihiza imyaka 20 u Rwanda rumaze rushyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye Uburenganzira bw’Abantu bafite Ubumuga.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twubakire ku byagezweho, twubaka ejo hazaza.”
Angelique MUKAMURENZI
