Abanyafurika basaga miliyoni 33 bishwe no kunywa imiti ya VIH/SIDA itujuje ubuziranenge

Abari bitabiriye Ihuriro Nyafurika Rigenzura Ubuziranenge bw' Imiti AMRH ( African Medicines Regulatory Harmonization)
Ibihugu by’Afurika, ibigo bifite icyo bikora mu buzima, imiryango, abafatanyabikorwa byishyize hamwe mu rwego rwo guca burundu imiti itujuje ubuziranenge mucyo bise African Medicines Regulatory Harmonization (AMRH) Ihuriro Nyafurika Rigenzura Ubuziranenge bw’Imiti.
Professeur Mojisola Christianah Adeyeya, uhagarariye AMRH, yatangaje ko hari abanyafurika bagera kuri miliyoni 33 bishwe n’imiti ya VIH/SIDA itujuje ubuzirange ndetse ngo s’iyi miti yonyine nubwo nta mibare yavuze y’abapfuye bazize kunywa indi miti. Akaba ariyo mpamvu bashyizeho iri huriro kugira ngo abaturage b’Afurika babone imiti yujuje ubuziranenge.
Bazivamo Christophe Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Ibihugu by’Iburasirazuba yavuze ko hejuru ya 70% by’imiti ikoreshwa muri Afurika ituruka muri Europe, Inde n’ahandi. Kandi ngo hari abayicuruza batitaye ku buzima bw’abantu ikacyirwa uko ije bo bishakira amafaranga gusa. Ikindi ngo mu miti yasuzumwe igera kuri 67, muriyo 24 niyo basanze yujuje ubuziranenge ijya ku isoko. Naho ibigo byasuzumwe 17 hirya no hino ku isi 13 nibyo basanze bikora neza.
Bazivamo yemeza ko muri aka Karere k’Iburasirazuba kagizwe n’ibihugu 6 bagiye guhuza imikorere, bagasura n’inganda zikora imiti bareba ko yujuje ubuziranenge.
Ikindi ngo kugira isoko rimwe ry’ Afurika ku bijyanye n’imiti bizoroha gusuzumira hamwe umuti aho kugira ngo buri gihugu kigende gisuzuma umuti ukwacyo kuko bituma n’imiti ihenda.
Diane Gashumba Minisitiri w’Ubuzima avuga ko ikibazo cy’imiti itujuje ubuziranenge gihangayikishije u Rwanda, kuko hari abahaburira ubuzima kubera iyo miti ndetse ikaba yanabatera ubundi burwayi aho kubavura. Abaminisitiri b’ubuzima n’abubutabera bemeje iri huriro AMRH hakaba hasigaye ko ryemezwa n’abakuru b’ibihugu hagashyirwaho n’amategeko arigenga.