Abahinzi 77% ntibagira ijambo mu gushyiraho igiciro ku musaruro wabo

Sekanyange Jean Léonard Umuvugizi w'Ihuriro ry'Imiryango itari iya Leta RCSP (Rwanda Civil Society Platform)

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta bwerekana ko abahinzi batagira uruhare mu kugena igiciro cy’umusaruro wabo. Aho abahinzi 77 ,9%  bavuze ko   batagira uruhare mu kugena igiciro, 13,2% bo bavuze ko bagurisha ku giciro bashatse naho 8,8% bavuze ko baciririkanya ku giciro n’ababagurira umusaruro.

Gafaranga Joseph wo mu karere ka Musanze uhagarariye Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi Imbaraga akaba n’Umuhinzi wabigize umwuga avuga ko abagenda bahagarariye abahinzi mu gihe bagiye gushyiraho ibiciro, bataba babanje kuganira n’abahinzi bagiye bahagarariye. Akaba ariyo mpamvu umubare mwinshi w’abahinzi wemeza ko batagira uruhare mu kugena ibiciro.

Indi mbogamizi Gafaranga abona ngo nuko bamwe mu bahinzi bagenda bahagarariye bagenzi babo baba badafite ubushobozi bwo kuganira  mu buryo bwimbitse no kugena agaciro ku mirimo yakozwe n’umuhinzi bityo  ntibashobore gutambutsa neza ibyifuzo byabo  neza. Uzi gusobanura neza akaba ariwe igitekerezo cye cyumvika.

Ndagijimana Yohani Baptista  utuye mu murenge wa Muganza, akarere ka Nyaruguru akorera mu mushinga PPIMA ugamije gukurikirana amakuru no gukora ubuvugizi muri gahunda za leta akaba n’umuhinzi mworozi avuga ko abagenda bahagarariye abandi, urugero nka koperative ishyiraho igiciro ikurije yo ubwabo inyungu iribubone. Icyo abona cyaba kiza ngo nuko abahinzi n’abazagenda babahagarariye  bajya babanza bakicara bakagena igiciro bakurikije ibyo bashyize mu bubunzi ngo bagere ku musaruro (amafumbire, inyongeramusaruro, imvune, n’ibindi).

Sekanyange Jean Léonard, Umuvugizi w’ Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta yemeza ko mu bushakatsi bakoze basanze benshi mu bahinzi batagira uruhare mu kugena igiciro. Kuko  byanatumye mu buhinzi hari hatangiye kuzamo ikintu kitari kiza cyo kumva ko bagiye guhagarika guhinga kuko babonaga ko nta nyungu babifitemo.

Sekanyange asaba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’izindi nzego za leta zibishinzwe ko zajya ziganira n’umuhinzi mbere na mbere kuko ariwe  nkingi ya mwamba kurusha abacuruzi bazagura umusaruro; kandi akaba ariwe uhabwa inyungu nyishi kurusha umucuruzi.

Karangwa Cassien Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi bw’Imbere mu Gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ntiyemeranya n’ubu bushakashatsi bugaragaza ko hari abahinzi bavuga ko batagira uruhare mu ishyirwaho ry’ igiciro; kuko mu kugena igiciro fatizo cy’umuhinzi haba hari abayobozi b’amakoperative, abahinzi banini babibize umwuga n’inzego zishinzwe ubuhinzi mu turere.

Ubu bushakatsi bwakozwe n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta  uyu mwaka wa 2018, bwakozwe ku gihigwa cy’ibirayi, umuceli n’ibigori. Habajijwe abahinzi 577 bo mu turere 8 aritwo Musanze, Burera, Gatsibo, Nyagatare, Ruhango, Gisagara, Nyabihu na Rusizi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 − 10 =