Kigali : Urubyiruko rwamenye ko gutora ari uburyo bwo kugira uruhare mu miyoborere

Urubyiruko rwo mu mugi wa Kigali rwamaze kumenya ko amatora aribwo buryo abaturage bagira uruhare mu gutoranya ababayobora ku bw’umvikane no mu mutuzo.

Ni igikorwa kigenda gisakara ku Isi hose, bityo u Rwanda narwo nti rwasigara inyuma. Niyo mpamvu ahabaye amatora meza, harangwa ukwishyira no kwizana kw’abaturage.

Abanyarwanda barakangurirwa kwitabira amatora yo ku wa 15 Nyakanga 2024, aho bazaba bagiye gutora uzaba Perezida wa Republika n’abadepite bazahagararira Abanyarwanda mu nteko nshingamategeko. Ni amatora abiri akomatanyijwe, aho urubyiruko rwo mu mugi wa Kigali ruvuga ko rwamenye akamaro k’amatora.

Benshi bemera ko amatora ari inzira y’abaturage yo kugira uruhare mu buyobozi, bitorera abazabahagarira. Niyo mpamvu, ku migabane y’Isi yose, hagenda havugwa amatora, nk’uburyo bwo gufasha abaturage ukwishyira no kwizana mu miyoborere.

Abatuye i Kigali, cyane cyane urubyiruko, berekana ko amatora akomatanyije ya Perezida wa Republika n’ayabepite azabafasha kwitorere abo bashaka.

Kalisa Clément, umushoferi wa taxi ati “Amatora, burya si ikintu cyoroshye nubwo hari bamwe batayaha agaciro. Wari uzi ko, ijwi rimwe ryatuma umukandida wawe warufite gahunda runaka y’imiyoborere wemera adatorwa, bityo ukabaho nabi ? Ese ntimuzi ko, uwatsinze amatora aba ari uwagize amajwi menshi ? Ibi byose twarabimenye, tuzatora ntakabuza”.

Ntiyamira Boneface w’umwubatsi mu karere ka Gasabo, nawe yemera ko amatora ari ikimenyetso cyo kwemera cyangwa guhakana ikigenderewe, ati “U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko n’indangagaciro za demokarasi, aho umuturage yitorera abamuyobora. Birumvikana ko utagize ubwiganze by’amajwi ataba umuyobozi. Kuri ibyo rero, twiteguye kuzatora Perezida wa Republika n’abadepite mu bwisanzure nta gikoma, kuko benshi mu Banyarwanda dufite uburere mboneragihugu”. Amatora si ikintu gishya mu mibereho y’abaturage. Guhera ku ishuli, haba amatora y’abahagarariye abanyeshuli, ku midugudu haba amatora no mu nzego zose z’ibanze, ndetse no mu makoperative. Ntakidasanzwe rero ku matora ya Perezida wa Republika cyangwa se y’abadepite.

Mariya Kamagaju ucuruza w’ibitebenge mu soko rya Nyarugenge, ati ” Buri muntu wese agira amarangamutima no guhitamo kwe akurikije ubushishozi n’ubumenyi afite. Amatora ni uburyo bwo kwihitiramo umukandida uzayobora igihu mu bwisanzure nta kurwana cyangwa guterana amagambo. Utsinze, niwe uzakiyobora, kandi n’abazaba batamutoye nabo, bazayoboka”. Akomeza avuga ko amatora y’abadepité, yo ari ugutora ishyaka, atari gutora umuntu ku giti cye !

Kamagaju akomeza asaba bagenzi be b’abacuruzi, kugira uburere mboneragihugu, kugirango bose bazajye gutora, kandi mu bwisanzure. Yemeza na none ko, ntahandi wavana ubwisanzure, hatabaye inzira y’amatora, kandi ikaba aribwo buryo bwo kugira uruhare mu miyoborere, ati : “Twese nti twaba Perizida w’igihugu icyarirwe, cyangwa abadepite. Ariko twagira umukuru w’igihugu umwe twatoranyije binyuze mu matora, nkuko twagira abadepite ku mubare runaka bazaduhagarira mu nteko nshingamategeko”.Nubwo hari ububyuke mu rubyiruko rwo mu mugi wa Kigali, haracyagaragara intege nke zo mu gikorwa cyo gukurikirana ibarura ry’amatora. Benshi mu batoye, iyo bamaze gutora bigira mu mirimo yabo ya buri munsi, bagategereza ibizava mu matora.

Gerard Muyango, umwe mu bageze mu za bukuru wabaye umwarimu igihe kirekire, yerekana ko uwatoye agomba gukurikirana ibarura ry’amatora kugirango habe ubwisanzure no kunyurwa mu byayavuyemo, ati ” Muri demokarasi, umuturage wese yemerewe gukurikirana ibarura ry’amatora, agenzura niba amajwi asomwa agenerwa nyirayo. Ntaburenganzira aba afite byo gutangaza icyacuye mu matora y’icyumba aba yagiyemo, ariko nibura aba yakoze akazi ke ko kugenzura”. Muyango akomeza agaragaza ko ububasha abaturage bagira mu matora, bukomoka ku burere mboneragihugu, buri wese yagombye kugira ! Amatora ya Perezida wa Republika azaba abaye aya kane mu Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Aya mbere yabaye muri 2003, ayakabiri 2010, ayagatatu 2017 naho aya kane ateganyijwe tariki ya 15 Nyakanya 2024.

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngiyo yaryo ya 101 ryerekana ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5), ko ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe.

Hategekimana Innocent

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 4 =