Nkunduwimye Emmanuel alias Bomboko yakatiwe igifungo cy’imyaka 25

Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65 wamenyekanye ku izina rya Bomboko yahamwe n’ibyaha byose yashinjwaga aribyo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’ibyaha byo gufata abagore ku ngufu muri Jenoside ahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka 25.

Igihano yahawe cyagendewe ku myaka afite ndetse n’imyitwarire ye yo kuba atarigeze agaragarwaho amakosa mu gihugu cy’u Bubiligi.

Urubanza rwa Bomboko rwatangiye taliki ya 8 Mata 2024 mu Rukiko rwa Rubanda (Cour d’Assisses) à Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi rupfundikirwa taliki ya 10 Kamena 2024; ahita yambikwa amapingu ajyanwa muri gereza. Bomboko yanahawe iminsi 15 ans kujurira.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 − 13 =