Kera batwitaga inyenzi none ubu badufata nk’abana b’umwicanyi- Umuhungu wa Bomboko

Umunsi wa 23 w’urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel wamenyekanye nka Bomboko, wasoje urukiko rwa rubanda rw’i Buruseri rwumva abatangabuhamya bavuga uko bamuzi (les témoins de moralité).

Umuhungu w’uregwa w’imyaka 41 y’amavuko wumviswe mbere yuko iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024 risozwa, yabwiye urukiko uko azi imibanire y’umubyeyi we n’abandi bantu agira ati “Ni umugabo wanga umuntu ubeshya, ukunda ukuri, ukunda abantu, ugira inshuti nyinshi kandi ugira impuhwe”. Yakomeje avuga ko abwirwa kuza gutanga ubuhamya yababaye cyane kuko yumvaga ko umubyeyi we bamubeshyera. Ati “mbabazwa no kuba mfite crise d’identité. Kera batwitaga inyenzi none dufatwa nk’abana b’umwicanyi”.

Uruhande rwunganira uregwa rwabajije uyu mutangabuhamya niba yarigeze ajya i Murambi aho ise akomoka, asubiza agira ati “turi abana twajyaga tujya gusura nyogokuru, tukumva bavuga ko hari Burugumesitiri washatse kwica papa, kuva ubwo ntitwasubiyeyo kuko bavugaga ko [papa] ari icyitso”. Yakomeje agira ati “ubu niho nibaza ukuntu Papa mbere yari icyitso, none bakaba bambwira ko ari umujenosideri. Simbasha kubyumva”.

Uyu mugabo kandi yabwiye urukiko ko atuye i Kigali kuva mu mwaka wa 2022 akaba ari rwiyemezamirimo (entrepreneur). Yagize ati “Nagiye mu Rwanda bwa mbere muri 2018 no muri 2020 ngaruka ino aha, ariko kuva muri Kamena 2022 niho ntuye n’umugore wanjye akaba ariho nkorera akazi kanjye”.

Uwahigwaga yahamirije urukiko ko yamukuye mu nkambi

Undi mutangabuhamya urukiko rwumvise kuri uyu wa Kane, ni umugore w’imyaka 46, warubwiye ko yamenye  Bomboko mu 1994  ubwo yari mu nkambi y’i Mugunga. Yagize ati “Nari mu nkambi ariko nararokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Paroisse ya Kiziguro. Naje kujya kuvoma amazi ku Kivu, ngarutse mpura na we (Bomboko), arambona ahita ambwira amazina ya Data. Mbanza guhakana akomeza anyumvisha ko ndi uwaho ndangije ndamwemerera”.

Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko icyo gihe Bomboko yamusabye kwinjira mu modoka n’amazi yari yavomye, bajya gushakisha aho yari akambitse. Ati “tumaze kuhabona ansaba kumwereka abo twahunganye, ababwira ko agiye kunshyira Papa wari Tanzaniya barishima, kuko bari bamaze iminsi bashaka kunyica bishimira ko anjyanye”.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko Bomboko yamukuye mu nkambi amujyana i Goma ahitwa mu Birere, nyuma aza kumenya ko Se yavuye muri Tanzaniya ari mu Rwanda. Ati “Amaze kumenya amakuru ko data yatashye, yanyohereza mu Rwanda anyujije i Gisenyi, baranyakira bangeza I Kigali bajya kudushakira umuryango. Yangejeje ku mupaka anyereka aho nyura. Hari hashize nk’amezi 6 ndi mu nkambi kuko nahungutse mu kwezi kwa 12”.

Uyu mutangabuhamya yasoje ubuhamya bwe avuga ko uregwa atari amuzi ariko ko ubwo bahuraga akamwibwira, yasanze azi ababyeyi be. Gusa akaba yarabanje kumuhakanira ko atari uwabo kuko nta munu yizeraga.

Urubanza rwa Nkundiwimye Emmanuel alias Bomboko rwatangiye kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rw’i Buruseli mu gihugu cy’u Bubiligi ku itariki 08 Mata 2024. Mu batangabuhamya 90 bumviswe harimo ab’amateka (les témoins  de contexte), abavuga ibyabaye (les témoins de faits) ndetse n’abatangabuhamya bavuga uko bamuzi cyangwa bamumenye (les témoins de moralité).

Muri aba batangabuhamya abafitanye isano n’uregwa bakaba batarahira ariko bagasabwa kuvugisha ukuri, mu gihe abadafitanye isano n’uregwa basabwa kurahira ko bavugisha ukuri mu buhamya bwabo.

Kuva kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki 27 Gicurasi 2024, hakazatangira kumvwa uruhande rwunganira abaregera indishyi, ubushinjacyaha, ndetse n’uregwa hamwe n’ubwunganizi bwe.

Yanditswe na: Nadine Umuhoza

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
42 ⁄ 21 =